Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Perezida Joe Biden, yatanze imbabazi nk’umukuru w’igihugu ku bantu birukanwe mu ngabo z’igihugu bazira icyari icyaha cyo gukundana bahuje igitsina.
Mw’iteka yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu, Biden avuga ko akosoye ikosa ry’amateka. Ati: “Hatitawe ku butwari n’ubwitange bwabo, bararenganyijwe. Ibi birareba icyubahiro cya muntu n’ikinyabupfura, no gukora ku buryo ingabo z’igihugu zibona mu ngengagaciro zituma turi igihugu cy’igitangaza.”
Itegeko ry’igisirikare ryahanaga iki cyaha ryariho kuva mu 1951. Ryasheshwe mu 2013. Ryasize abari abasirikare ibihumbi cyarabahamye mu nkiko za gisirikare, barirukanwa mu kazi kabo, kandi bamburwa uburenganzira bwo guhabwa iby’abavuye ku rugerero bose bagenerwa n’amategeko.
Izi mbabazi z’umukuru w’igihugu zihanaguye ibyaha by’abari mu gisirikare bazize iri tegeko. Bagomba kujya muri minisiteri y’abavuye ku rugerero n’icyemezo cyerekana ko ibyaha byabo byahanaguwe kugira ngo babone iby’abavuye ku rugerero bose bemerewe n’amategeko.
Ibyo birimo imishahara batahawe, kubona inguzanyo, no kwiga kaminuza ku mafaranga ya guverinoma.
Rwandatribune.com