Vivek Ramaswamy, wari uhataniye kuba umukandida w’ishyaka ry’aba-républicain mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yakuyemo kandidatire ye,ashyigikira mugenzi we Donald Trump bari bahanganye ku mwanya wo kuyobora Amerika.
Ramaswamy ni umwe mu bagabo bari bahanganye na Trump ku buryo bukomeye, ndetse byakekwaga ko ashobora kumuhigika muri leta zimwe na zimwe. Gusa mu minsi ya nyuma mbere y’uko amatora y’ibanze mu ishyaka atangira, Trump yatangiye kumwigaranzura, undi abonye nta yandi mahitamo yemera kumujya inyuma.
Ejo taliki 15 Mutarama Ramaswamy yavuze ko Trump ari umuntu ushyize imbere Amerika, bityo ko akwiriye kumujya inyuma.
Ramaswamy w’imyaka 38, ni umugabo wavukiye muri Leta ya Ohio ku babyeyi b’abimukira b’Abahinde. Yari yaratunguranye avuga ko ashaka kwiyamamariza kuyobora Amerika mu matora ateganyijwe mu mpera za 2024.
Ramaswamy yabwiye abakunzi be bari bashyigikiye kandidatire ye ati; “Nta nzira kuri njye yo kuba Perezida utaha wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.
Yabivugiye mu gace ka Des Moines nyuma y’aho amajwi yo muri leta ya Iowa yari amaze kugaragaza ko yaje ku mwanya wa kane na 7,7% mu gihe Trump yari uwa mbere na 51%.
Ramaswamy abitangaje nyuma ho gato ya Christie wahoze ayobora leta ya New Jersey mu ishyaka ry’Abarepubulikani nawe kuwa kane w’icyumweru gishize uherutse guharira kandidatire ye Trump ku mwanya bari bahanganye wo kuyobora Amerika.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com