Abana b’iki kigero ubundi bakubagana mu bindi ariko uyu mwana w’imyaka itanu witwa Adrian Zamarripa we ntasanzwe kuko yafashe imodoka y’ababyeyi be ‘ayikubita ikiboko’ ahagarikwa na polisi ari ku muhanda mugari ayitwaye.
Umupolisi yabonye imodoka yo mu bwoko bwa SUV igenda ku muvuduko wa 50km/h muri uwo muhanda maze arayihagarika, umushoferi ntiyasuzuguye.
Umupolisi yatunguwe bikomeye no gusanga umwana ariwe uyitwaye, maze amubajije aho agana amubwira ko agiye kugura imodoka ya Lamborghini.
Uyu muhungu yabwiye umupolisi ko avuye iwabo nyuma y’uko nyina witwa Beatriz Flores yanze kumugurira iyo modoka ihenze – iya macye igura $180,000 ni arenga miliyoni 170 y’u Rwanda – bigatuma batumvikana.
Polisi icunga imihanda muri Utah yatangaje kuri Twitter ko uyu mwana “yahise afata imodoka akajya muri California kwigurira iyo modoka”.
Polisi ariko ivuga ko “ntako yari ahagaze ku ikofi kuko yari afite amadorari atatu gusa ($3)”.
Amashusho yashyizwe kuri KSL-TV yerekana imodoka igenda buhoro muri uwo muhanda mbere yo guhagarara ibisabwe n’abapolisi.
Abapolisi ngo babanje gukeka ko ari imodoka itwawe n’umuntu ufite ikibazo cyo kubona.
Muri ayo mashusho, umupolisi ari kurebana n’uyu muhungu, yumvikana avuga ati: “uvuye he?…iyi modoka wayikuye he?”
Uyu mwana yari yicaye yegereye imbere cyane kugira ngo amaguru ye abashe kugera ku byuma bakandagiraho batwaye.
Yari yabashije gukora urugendo rw’iminota itanu n’imodoka avuye iwabo. Ntawagiriye ikibazo muri aka gashya.
Ahasigaye ni ah’abashinjacyaha bo muri ako gace bareba niba bakurikirana ababyeyi b’uyu mwana nk’uko KSL-TV ibivuga.
Ababyeyi be bari bagiye ku kazi, bamusigiye bakuru be ari nabo ashobora kuba yaraciye mu rihumye akatsa imodoka akagenda.
Polisi muri ako gace isaba ababyeyi kwibuka gushyira imfunguzo z’imodoka aho abana badashyikira.