Nyuma y’uko Jean Psaki wahoze ari umuvugizi wa Perezida Joe Biden asoje ikivi cye, yahaye ikaze Karine jean Pierre muri White House, uyu mugore niwe wagizwe umuvugizi wa Perezida Joe Biden.
Amaze kumuha ikaze yafashe umwanya akiri imbere y’itangazamakuru ashimira uyu mugore umusimbuye, kandi warusanzwe amufasha mu mirimo itandukanye y’ubuvugizi.
Karine Jean-Pierre w’Imyaka 44, mu 2018 yigeze kuvuga ijambo rikomeye icyo gihe yagize ati” Ndibyose Donald trup yanga”.
Niwe uzaba ushinzwe kuvugira Perezida no gukemura ibibazo byabajijwe buri munsi. Ntabwo ari mushya muri Politiki, yagiye yitabira ibikorwa byinshi byo kwamamaza kandi yabaye mu matsinda ya Baracka Obama ndetse na Joe Biden nk’Uko iyi nkuru dukesha RFI ibivuga.
Karine Jean-Pierre yavukiye muri Martinique ku babyeyi bakomoka muri Haiti, akaba avuga neza igifaransa, Ariko akaba atuye muri Amerika aho ababyeyi be bimukiye afite imyaka 5, ni ho yubakiye ubuzima bwe.
Yashakanye n’umunyamakuru wa CNN kandi bafitanye umwana w’umukobwa, Asanzwe aziranye n’abanyamakuru neza bivuga ko akazi ku buvubugizi azagakora neza, ndetse amaze kugirana ibiganiro n’abanyamakuru kenshi muri White House nk’umuvugizi wungirije.Asimbuye kuri uyu mwanya uwari Shebuja ,Jen Psaki ugiye gukorera imwe muri televiziyo zegereye ishyaka ry’Abademokarate.
Jen Psaki avuga kuri Karine yagize ati”Karine Jean-Pierre “azaba umugore wa mbere w’umwirabura uzubaka amateka muri White House kandi ndizera ko aribenshi azavugira bahuje imyemerere, ndabona impinduka nziza muri iyi nyubako”.
Uyu mugore yarangije amshuri ye muri kaminuza ikomeye ya Colombia i New York, mbere yo kugaragara mu bikorwa bya Politiki.
Uwineza Adeline