Umusore wihinduje igitsina [Transgender] w’imyaka 27 y’amavuko, yafungiwe muri Gereza y’abagore izwi nka Edna Mahan muri Leta Zunze Ubumwe za America, aza gukurwamo amaze gutera inda abagore babiri.
Uyu wiwta Demi Minor yavanywe muri uyi gereza y’abagore ya Mahan Correctional Facility iri ahitwa New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yuko akoze iri bara ryo gutera inda abagore bari bafunganywe.
Uyu ngo yari yarihinduye umukobwa arinayo mpamvu yatumye afungirwa muri gereza y’abagore, nyuma yo gutera inda abagore babiri nibwo byamenyekanye ko ari umusore.
Demi Minor yimuriwe muri gereza ya Garden State Youth Correctional bivugwa ko ifite uburinzi buhambaye.
Uyu Demi Minor, ntabwo higize hatangazwa icyaha afungiye ndetse n’igihano yakatiwe.
RWANDATRIBUNE.COM