Leta zunze ubumwe z’Amerika yafashe umwanzuro wo guhagarika gutanga Viza ku Barundi bose keretse izihabwa aba diplomate, n’abakozi bakorera amashirahamwe mpuzamahanga, nabwo bakazazihabwa babanje kwerekana ko baje mu kazi.
Mu itangazo ryashizwe agaragara uyu munsi na minisiteri ishinzwe umutekano w’Amerika, yavuze ko icyo cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa taliki ya 12 ukwezi kwa gatandatu.
Amerika ivuga ko ari ingingo yafashe kubera ko Uburundi bwanze kwakira Abarundi birukanywe ku butaka bwayo.
Leta y’Amerika isobanura ko yasabye inshuro nyinshi Uburundi kwakira abo banyagihugu, ibicishije mu nzego zo hejuru ariko Uburundi ntibwigeze busubiza ku ma baruwa yose bwahawe.
Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ryagerageje gucengera mu bari muri Leta mu Burundi ngo yumve iby’Abarundi birukanywe ariko abakunze kuyiha amakuru bavuga ko ntabo bazi. Abanyamakuru b’ijwi ry’Amerika bakora mu gisata cy’igifaransa n’abo babashije kubaza abahagarariye Amerika mu gihugu cy’u Burundi i Bujumbura mu rwego rwo kumenya icyo leta ivuga kuri iyi ngingo, ariko kugeza iyi saha ntacyo abategetsi b’Uburundi baratangariza ambassade.
Hagati aho, Amerika ivuga ko iyi ngingo izahaguma kugeza u Burundi bwemeye kwakira abanyagihugu babwo yirukanye.
Iyi ngingo ishizwe ahagaragara nyuma yaho kuwa kane, Amerika yari yatangaje ko yifuza ko imigenderanire hagati y’icyo gihugu n’Uburundi yaguka nyuma y’irahira ry’umukuru w’igihugu mushyashya, Evariste Ndayishimiye.
Amategeko y’Amerika avuga ko icyo gihugu kiramutse hari umunyagihugu ukomoka ahandi tyirukanye, kiba gifise amezi atandatu akaba yasubijwe igihugu cye. Bitagenze uko, uwirukanywe ahabwa uburengazira bwo gukomeza aba muri Amerika mu mwidegembyo wose.
Bamwe mu Barundi baba ku butaka bw’Amerika bakunze kumvikana nyuma y’imvururu zo mu 2015, basaba ubutegetsi bw’Amerika kwima ubuhungiro imiryango y’abategetsi bamwe na bamwe, babashinja kuba “bemeza ko nta mutekano mucye wigeze urangwa mu Burundi kuva mu 2015.”
Ndacyayisenga Jerome