Nyuma y’icyemezo cya pererzida Vladimir Putin uyobora uburusiya cyo gutera Ukraine , Leta y’Amerika yashyizeho ibihano bitandukanye kuri iki gihugu cy’Uburusiya.
Ibi byatangajwe na Perezida Joe Biden nyuma y’intangiriro yo gutera Ukraine”.Biden yakomeje agira ati”Twavanye leta y’Uburusiya mu bikorwa byose by’imari by’iburengerazuba.”
Ibi bibaye nyuma y’uko abanyepolitiki mu Burusiya bemereye Perezida Vladimir Putin kohereza ingabo mu duce tubiri tugenzurwa n’inyeshyamba mu burasirazuba bwa Ukraine.Uburusiya bwemeje utwo duce nka leta zigenga ,nyamara icyo leta ya Ukraine yise gusagarira ubusugire bwayo.
Ibihugu by’iburengerazuba byafashe iki gikorwa nk’impamvu y’ibitero bigari, nyuma y’uko kuwa mbere Putin yemeje ko muri utwo duce twa Donetsk na Luhansk boherezayo ingabo “kubungabunga amahoro”.Ntibizwi neza niba kugeza ubu hari ingabo z’Uburusiya zari zagera muri utwo duce.
Joe Biden atangaza “igice cya mbere” cy’ingamba kuri leta y’Uburusiya, Biden yavuze ko “mu buryo bwumvikana neza, Uburusiya bwatangaje ko buri gufata igice kinini cya Ukraine.”Ibyo bihano birimo kuba ubu Uburusiya budashobora gufata ideni cyangwa kuvana amafaranga mu bigo byose by’imari by’ibihugu by’iburengerazuba.
Ibyo bihano kandi birareba abantu “bo hejuru” mu Burusiya nk’uko Biden yakomeje abivuga ati “Basangiye inyungu mbi iva mu migambi ya Kremlin, bagomba rero no gusangira ububabare.”
Amerika yari isanzwe yarabujije kompanyi zaho gukorana n’uturere tw’uburasirazuba bwa Ukraine twafashwe n’inyeshyamba, ariko kompanyi nkeya zimwe zirahakorera.
kuwa kabiri, ibihugu by’Ubwongereza n’ibigize Ubumwe bw’Uburayi (EU) nabyo byatangaje ibihano kuri Banki z’Uburusiya hamwe n’abantu ku giti cyabo
Ibihugu 27 byose bigize EU byemeje ibihano ku Burusiya no ku bantu bose hamwe 351 bagize inteko ishingamategeko bemejeko biriya bice bya Ukraine ari leta zigenga. Hamwe n’abandi bantu 27 bari mu bemeje uwo mwanzuro .
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yavuze ko banki eshanu zafatiriye imitungo yabo mu Bwongereza, harimo n’abatunze za miliyari batatu b’Abarusiya batemerewe kugaruka mu Bwongereza.
Canada, Ubuyapani na Australia nabyo nyuma byemeje ibihano nk’ibyoUbudage bwahagaritse umushinga w’Uburusiya w’umuyoboro wa gas witwa Nord Stream 2, nubwo bwose Uburayi butungwa ahanini na gas ivayo kandi uwo mushinga wa miliyari $8 ukaba wari usigaje gufungurwa gusa
Abategetsi ba Amerika n’Uburayi batangaje ko ibindi bihano birenzeho byakurikiraho mu gihe ibintu byarushaho kumera nabi.
Amerika nayo ubu iri kohereza ingabo zayo mu bihugu biri muri NATO/OTAN bya Estonia, Latvia, na Lithuania – biri hafi cyangwa ku mupaka w’Uburusiya – nk’uko umwe mu bategetsi yabivuze.
Ingabo zavuye mu Butaliyani zirimo abasirikare 800 barwanira ku butaka hamwe n’indege kabuhariwe z’intambara za F-35, na kajugujugu 25, bimwe bigomba kujya muri Pologne.
Kugeza ubu inzira za dipolomasi zo guhosha aya makimbirane zisa n’izananiranye, kandi kuwa kabiri Perezida Putin yavuze ko amasezerano ya Minsk – agamije guhagarika intambara mu burasirazuba bwa Ukraine ubundi atabaho.
Antony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika, nyuma y’ijambo rya Biden, yavuze ko perezida yahagaritse inama yari iteganyijwe kuwa kane na mugenzi we Putin.
Blinken ati: “Ubu kuko tubona ko gutera byatangiye kandi Uburusiya bukaba bwerekanye neza ko budashaka diplomasi, nta njyana bifite gukomeza iyo nama muri iki gihe.”Gusa yavuze ko Amerika yaganira n’Uburusiya mu gihe bwahindura imigirire.
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yatangaje ko ashobora guca umubano wose n’Uburusiya kubera ibi bibazo.
Mu ijambo yagejeje ku gihugu mu ijoro kuwa kabiri, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yatangaje ko ashobora guca umubano wose n’Uburusiya kubera ibi bibazo.
yakomeje avuza ko ari gusaba abasirikare bose bari barakivuyemo kugaruka mu myitozo ,ariko ko Ukraine ikomeza gushaka igisubizo cya diplomasi.
UMUHOZA Yves