Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zagize icyo zisaba umutwe wa M23, u Rwanda na DRC kugirango imirwano ihagarare.
Mu Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ned Price n’ibiro by’ umuvugizi wa Deparitema ya USA ishinzwe ububanyi n’amahanga ejo kuwa 23 Gashyantare 2023, risaba Umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi ugahagarika imirwano .
Iri tangazo rinasaba indi mitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa DRC irimo na FDLR ,gushyira intwaro hasi igahagarika ibikrwa byayo byo guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.
Muri iri tangazo, USA yasabye u Rwanda guhagarika inkunga rutera umutwe wa M23 no gukura abasirikare barwo k’ubutaka bwa DRC.
Gusa,u Rwanda rwakunze kenshi guhakana ko nta ngabo rwohereje mu Burasirazuba bwa DRC, gutera inkunga umutwe wa M23 ndetse ko ibihugu byInshi bibogama iyo bigeze kuri iyi ngingo.
K’urundi ruhande, USA yanasabye Ubutegetsi bwa DRC guhagarika invugo z’u rwango zibasiye Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi no guhagarika amacakubiri ashingiye ku moko.
Yanasabye kandi DRC na M23 ,gushyira mu bikorwa gahunda y’ibiganiro , hashingiwe ku myanzuro ya Luanda , Nairobi n’indi iheruka gufatwa n’akanama k’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (UA) ku Burasirazuba bwa DRC.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zivuga ko zishigikiye inzira za Diporomasi mu gukemura ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC no kohereza ingabo za EAC mu burasirazuba bwa DRC mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC