Leta Zunze Ubumwe z’Amerika( USA) ,zihanije Igihugu cya Sudan ku masezerano giheruka kugirana n’Uburusiya yemerera kino Gihugu gushinga ibirindiro bya gisirikare ku nkombe z’Inyanja Itukura .
John Godfrey Ambasederi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Sudani aganira n’igitangazamakuru “Tayyar”,aheruka gutangaza ko igihugu cya Sudan kizirengera ingaruka zose kizahura nazo, mu gihe cyaba Kemereye Uburusiya gushinga ibirindiro bya gisirikare mu Gihugu cyabo, by’umwihariko ku nkombe z‘inyanja Itukura.
Yagize ati:” Hari amakuru y’uko Uburusiya buri kugerageza gushira mu bikorwa amasezerano bwagiranye na Perezida Omar El Bechil wahiritswe ku butegetsi mu 2019, bagamije gushinga ibirindiro bya gisirikare ku nkombe z’Inyanja Itukura, ariko turamenyesha Sudani ko nibyemera izirengera ingaruka zose izahura nazo.”
Ambasaderi John Godfrey ,akomeza avuga ko mu ngaruka Sudani ishobora guhura nazo harimo gushyirwa mu Kato ku ruhando mpuzamahanga, no kubangamira inyungu zayo zose.
Akomeza avuga ko buri gihugu ku Isi, gifite uburenganzira bwo guhitamo umufatanyabikorwa gishaka, ariko ko Amahitamo ya Sudani ,ashobora guteza ingaruka mbi kandi ko atari ayo kwihanganira .
Yongeye ho ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(USA) ,yaba umufatanyabikorwa mwiza wa Sudan ,mu gihe Ubutegetsi bw’iki Gihugu bwashyirwa mu maboko y’Abasivile binyuze mu nzira ya demokarasi.
Twibutse ko mu Mwaka wa 2017 Mbere y’uko ahirikwa ku butegetsi mu 2019 ,Omar El-Bechil wahoze ayobora Igihugu cya Sudan mu ruzinduko yagiriye i Moscou mu Burusiya ,yasinye amasezerano yemerera Uburusiya Gushinga ibirindiro bya Gisirikare muri Sudani, guha imyitozo ya gisirikare Ingabo za Sudani no guhuza umuyoboro w’amato y’intamabara mu Nyanja Itukura.
Nyuma y’aya masezerano kuwa 16 Ugushyingo 2022, Perezida Vladimir Putin yahise asinya iteka ryemeza Ishingwa ry’ibirindiro bya gisirikare muri Sudan ku nkombe z’Inyanja Itukura ,bifite ubushobozi bwo kwakira amato atwara ibisasu bya kirimbuzi.
Ku rundi ruhande, Lt Gen Mohamed Osman al-Hussein Umugaba mukuru w’ingabo za Sudani, yatangaje ko nta Gahunda Sudan ifite yo kwemerera Uburusiya kuhashinga ibirindiro, ariko ko umubano mu byagisirikare Sudani ifitanye n’Uburusiya udakwiye gushidikanywa ho ndetse ukomeye .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com