Leta zunze ubumwe z’Amerika zamaze kugena Ambasaderi mushya muri Niger nyuma y’amezi atanu ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum buhiritswe n’igisirikare cya Niger, ibihugu by’Iburayi bigasakuza ndetse na Leta zunze ubumwe z’Amerika zikifatanya nabo ubu bamaze kugena Kathleen Fitz Gibbon.
Iki gihugu nacyo kiri mu byifatanije n’ibindi mu kwamagana ihirikwa ry’ubutegetsi bwo muri iki gihugu cya Niger, gusa iki gihugu cyagaragaje ko cyiteguye gusubukura umubano n’abasirikare bari ku butegetsi.
Amakurur dukesha RFI yatangaje ko Kathleen Fitz Gibbon yageze i Niamey muri Kanama uyu mwaka nyuma yo guhagarira Amerika muri Afurika y’Iburengerazuba n’Amajyepfo.
Kuri uyu wa 2 Ukuboza nibwo yatanze kopi z’impapuro zo guhagarira Amerika muri Niger.
Gutanga izi mpapuro byafashwe nk’intsinzi ku gatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi, kasaga n’akitajwe n’amahanga guhera muri Nyakanga ubwo kahirikaga Perezida Bazoum.
Biteganyijwe ko vuba aha ambasaderi mushya azatanga impapuro zo guhagarira Amerika kuri Général Tiani uyoboye Niger.
Amerika isanzwe ifitanye umubano wihariye na Niger dore ko icyo gihugu kihafite abasirikare basaga 1300
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com