Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, Joe Biden, yatangaje ko hari gusuzumwa umwanzuro wo gukura Uganda muri gahunda y’ubufatanye mu bucuruzi hagati y’ Amerika na Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, AGOA, kubera kwanga gushyigikira ubutinganyi.
Ni icyemezo kandi kireba ibindi bihugu birimo Centrafrique, Gabon na Niger.
Iyi gahunda ya AGOA (African Growth and Opportunity Act) yemejwe na Perezida Bill Clinton mu 2000, iheruka kongererwa igihe ikazarangira mu 2025. Irimo ibihugu 38 birimo n’u Rwanda.
Ni gahunda iha amahirwe ibihugu bitandukanye byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yo gukorana ubucuruzi na Amerika, ibicuruzwa bikorerwa muri ibyo bihugu bifungurirwa amayira nta musoro. Ibyo ni nk’imyenda, ikawa, ibiribwa n’ibindi bikomoka ku buhinzi.
Nubwo ibisabwa ngo ibihugu byinjire muri AGOA biteganywa n’itegeko, Amerika isuzuma buri mwaka niba ibihugu birimo bikomeje kubahiriza ibisabwa cyangwa niba hari ibishya byakwinjiramo, bigakorwa ku itegeko rya Perezida wa Amerika, ku nama z’intumwa ishinzwe ubucuruzi.
Kuri ubu, Perezida Joe Biden yatangaje ko umwaka utaha hari ibihugu bishobora kuzakurwa muri iyi gahunda kuko bitubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Yagize ati “Nafashe uyu mwanzuro kuko nabonye ko Centrafrique, Gabon, Niger na Uganda bitujuje ibigenwa n’ingingo ya 104 y’amasezerano ya AGOA, hejuru y’ibiganiro byose byabayeho. Ibi bihugu byananiwe gukemura ibintu Amerika ifiteho impungenge bigendanye no kutubahiriza amabwiriza ya AGOA.”
Niger na Gabon bishinjwa kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu kubera ibikorwa byo guhirika ubutegetsi byahabaye.
Uganda yo iri kuzira itegeko iherutse gutora rihana ubutinganyi nk’uko Perezida Biden yakomeje abivuga.
Yongeyeho ko “Kwemezwa kw’itegeko rya Uganda rihana ubutinganyi ni igikorwa gikomeye gihonyora uburenganzira bwa muntu. Nta muntu n’umwe ukwiriye kubaho mu bwoba cyangwa ngo akorerwe ivangura n’ihohoterwa. Ntabwo ari byo.”
Yakomeje avuga ko Amerika ishobora gufatira Uganda ibindi bihano birimo kubuza abayobozi bayo gukandagira ku butaka bw’iki gihugu.
Nubwo Perezida Biden avuga ibi, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni aherutse kuvuga ko “itegeko ryarangije gusinywa, nta muntu uzabivuguruza.”
Iri tegeko Uganda yashyizeho rigena ko bibujijwe kwamamaza no gutera inkunga amatsinda y’abatinganyi n’ibikorwa byabo, ndetse ko ibikorwa by’ubutinganyi bikwiye guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu.
Kuki abantu barwanya Abatinganyi,ariko ntibarwanye abantu millions na millions basambana? Ahubwo bakabyita gukundana? Nyamara byombi ari “icyaha kingana mu maso y’Imana”?? Ijambo “Porneia”ry’Ikigereki rikoreshwa muli bible,rikomatanya:Ubusambanyi busanzwe,Ubutinganyi,Pedophilia,Lesbianism,Bestiality (gusambanya inyamaswa),etc…Twakongeraho kuryamana na Female Robot byeze muli iki gihe.Abakora ibyo byose,hamwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza,ntabwo bazaba mu bwami bw’imana nkuko 1 Abakorinto 5:9,10 havuga.Mwirinde ibyo byose,aho kwijundika gusa abatinganyi.