Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, zemeye k’umugaragaro ko idorari ryayo rikomeje gutakarizwa ikizere n’ibihugu byinshi ku Isi.
Ni ibyatangajwe na Janet Yellen Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe Imari ,ubwo yitabaga Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe ubukungu.
Janet Yellen , yasobanuriye iyi Komisiyo ko ikoreshwa ry’idolari ku ruhando mpuzamahanga ,riri kugabanyuka ndetse ko bari kubona ibihugu byinshi, bigenda byipakurura ikoreshwa ry’idolari cyane cyane mu bubiko bw’amadovize yabyo.
K’urundi ruhande ariko, Janet Yellen yongeyehoko n’ubwo bimeze gutyo , Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigifite icyizere ko ibikorwa byibasiye idorari muri ibi bihe, bitazarihungabanya cyane.
Ubu Ibihugu byinshi by’umwihariko Uburusiya, Ubushinwa, Ubuhinde n’ibindi bihuriye mu muryango wa BRICS, bisa n’ibyatangije gahunda yo kwipakurura ikoreshwa ry’idorari ry’Amerika, bitewe n’uko iki gihugu cyakunze kwifashisha ibihano by’ubukungu, kigamije guca intege no gusenya ubukungu bw’ibihugu bahanganye muri politiki mpuzamahanga.
Ibi byatumye byinshi muri ibi bihugu, bitangira gushakisha andi mafaranga yo kwifashisha mu bucuruzi mpuzamahanga nk’ama Yuan y’Abashinwa, Ama-Rupee y’u Buhinde ama Roubles y’u Burusiya…,aho kurambiriza ku idolari rya Leta Zunze bumwe z’Amerika nk’uko byemejwe na Janet Yellen ubwe.
Ati “Ntabwo bitangaje kuba hari ibihugu bifite ubwoba ko byagirwaho ingaruka n’ibihano byacu, bigashaka izindi nzira zitari idolari. Ni ibintu tugomba kwitegura. Icyo tugomba kwitega ni ubwiyongere bw’andi madovize abitse mu yandi mafaranga atari idolari, ariko idolari hari impamvu ariryo faranga rikomeye mu mikorere y’ibijyanye n’imari ku isi, nta gihugu cyabihindura. Ntabwo bizorohera igihugu kindi kizashaka kwipakurura idolari.”.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com