Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasabye Abakorana n’Umutwe wa FDLR urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo kubihagaraika mu maguru mashya.
Mu kiganiro yagiranye na Perezida Felix Tshisekedi ku murongo wa Telepfone,Antony Blinken Umunyamabanga mukuru wa USA ushinzwe Ububanyi n’Amahanga,yagarutse ku kibazo cya FDLR, avuga ko “abakorana n’uyu mutwe bose, bagomba kubihagarika vuba na bwangu kimwe n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo.”
Muri icyo kiganiro na Perezida Tshisekedi, Antony Blinken yamubwiye ko Umutwe wa FDLR ugomba gushyira intwaro hasi abarwanyi bawo bakava ku butaka bwa DR Congo ndetse ko na FARDC, isabwa guhagarika imikoranire n’uyu mutwe.
Antony Blinken ,atangaje ibi mu gihe guverinoma ya DR Congo, yarushijeho kwiyegereza umutwe wa FDLR urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse Ingabo za FARDC, zikaba zifatanya n’Abarwanyi ba FDLR mu rugamba bahanganyemo n’Umutwe wa M23.
FDLR ni imwe mu mitwe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , yashize k’urutonde rw’imitwe y’iterabwo kubera ibikorwa by’iterabwoba byibasiye inyoko Muntu, uyu mutwe umaze imya irenga 20 ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.
Yagarutse kuri M23 n’u Rwanda
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , yagarutse no ku mutwe wa M23 avuze ko Amerika yifuza ko uyu mutwe wakomeza gusubira inyuma ukava mu bice byose wigaruriye hashingiwe ku myanzuro ya Luanda na Nairobi.
Antony Blinken ,yakomeja avuga ko impande zose zirebwa n’imyanzuro ya Luanda na Nairobi zirimo Guverinoma ya DR Congo n’indi mitwe yitwaje intwaro y’Abanyamahanga n’Abanegihugu ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo ,igomba nayo kubahiriza iyo myanzuro kugirango amahoro n’umutekano bigaruke muri iki gihugu .
Antony Blinken , yongeye gusaba Perezida Tshisekedi, guhagarika Imvugo z’urwango, zikomeje kwibasira bamwe mu Banye congo by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi amazi atararenga inkombe.
K’urundi ruhande Antony Blinken , yongeye gusaba leta y’u Rwanda guhagarika inkunga n’ubufasha ubwaribwo bwose ruha umutwe wa M23 .
u Rwanda ariko nti rwemeranya nawe, kuko rwakunze guhakana ibyo birego ruvuga ko nta bufasha yaba ubwa gisirikare cyangwa se ubundi ubwaribwo bwose buha M23 ndetse ko ikibazo cyo muri DR Congo,kigomba gukemurwa n’Abanye congo ubwabo.
Twibutse ko mu mwaka ushize wa 2022 ubwo yagiriraga urugendo muri DR Congo n’u Rwanda, ibyo Antony Blinken yavuze ku kibazo cya M23 na FDLR aribyo yongeye gushimangira mu kiganiro yagiranye na Perezida Tshisekedi ku murongo wa telefone cyabaye kuwa 22 Gicurasi 2023.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com