Muruzinduko rwe rwa mbere kuva igihugu cyaterwa n’Uburusiya Perezida Volodymyr Zelensky yagiriye ruzinduko rwe mu Amerika yakirwa na mugenzi we Joe Biden aho yaganiriye nawe ndetse akamwemerera ubufasha bukomeye mu kurwanya Uburusiya bwateye igihugu cye.
Mu ijambo rye Biden yabwiye Zelensky ati: “Turi kumwe nawe ntabwo uri wenyine”. Ibi yabimubwiye
ubwo yasuraga ibiro bya Perezida w’Amerika White House muri uru ruzinduko rwe rwa mbere akoreye mu mahanga kuva igitero cy’Uburusiya cyatangira kuri Ukraine.
Biden yemeje guha Ukraine indi mfashanyo irenga miliyari 2 z’amadolari y’Amerika ndetse asezeranya Ukraine n’indi mfashanyo ya miliyari 45 z’amadolari.
Mu kiganiro ba Perezida bombi bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu 21 Ukuboza, Biden yabwiye abanyamakuru ko “adahangayikishijwe na gato” n’uko urugaga rw’amahanga ruzakomeza gushyira hamwe ku gufasha Ukraine.
Mu gihe hari impungenge ko ibihugu bimwe by’inshuti za Ukraine bishobora kugerwaho n’ingaruka z’intambara kubera ibiciro n’ihungabana ry’ibijyanye n’ibiribwa ku isi n’ingufu z’amashanyarazi, Perezida w’Amerika yavuze ko yumva ameze “neza cyane” ku gushyira hamwe kw’ubufasha kuri Ukraine.
Biden yavuze ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin “nta bushake afite bwo guhagarika iyi ntambara yise iy’ubugome bukomeye”.
Nk’inshuti ya mbere ikomeye cyane ya Ukraine, Amerika kugeza ubu imaze guha Ukraine imfashanyo ya miliyari 50 z’amadolari mu nzego z’imibereho, imari n’ubufasha mu by’umutekano imfashanyo iruta kure cyane iyatanzwe n’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.
Zelensky wari wambaye umwenda umaze igihe umuranga w’umupira w’icyatsi kibisi wa gisirikare – yavuze ko afite icyizere ko inteko ishingamategeko y’Amerika izemeza indi mfashanyo ya miliyari 45 z’amadolari igenewe Ukraine mu “kudufasha kurwana ku ndangagaciro zacu, indangagaciro n’ubwigenge”.
Abo mu ishyaka ry’aba repubulikani bazaba ari bo bagenzura inteko ishingamategeko y’Amerika umutwe w’abadepite mu kwezi kwa mbere baburiye ko batazaha Ukraine amafaranga “gutyo gusa”.
Ariko Zelensky, wakoze urwo ruzinduko atwawe n’indege y’igisirikare cy’Amerika agahagurukira mu mujyi wa Rzeszow muri Pologne (Poland), yavuze ko “nubwo hari impinduka mu nteko ishingamategeko”, yizeye ko amashyaka yombi abarepubulikani n’abademokarate bazafasha igihugu cye.
Umuhoza Yves