Urupfu rwa George Floyd,umunyamerika w’umwirabura wapfuye atsikamiwe n’umupolisi w’umuzungu wo muri Mineapolis rwateje impagarara hafi hose muri Leta z’unze ubumwe z’amerika,ruvugwa mu binyamakuru binyuranye byo hafi ku isi hose rwabaye intandaro yo gusaba ubutabera n’umwihariko mu gukemura amakimbirane ashingiye ku ronda ruhu bigaragara muri icyo gihugu.
Mu muhango wo kumushyingura,abafashe ijambo mu rusengero rwo mu mujyi wa Houston muri leta ya Texas, bagiye bagaruka ku buzima bw’uyu mugabo bavuga ko yakoze “icyaha cyo kuvuka ari umwirabura”.
Al Green, wo mu ntekonshingamategeko y’Amerika uhagarariye leta ya Texas, yagize ati:
“Icyaha cye ni uko yavutse ari umwirabura”.
Brooke Williams, ni uwo mu muryango wa Floyd.Yasabye ko habaho impinduka mu mategeko yavuze ko yashyiriweho kubangamira abirabura.
Yagize ati: “Amategeko yamaze gushyirirwaho ko Abanyamerika bakomoka muri Afurika batagira icyo bageraho. Kandi aya mategeko agomba guhindurwa. Nyabuneka, nta bindi byaha by’urwango ducyeneye!”
Reverend Al Sharpton, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, yabwiye abitabiriye uwo muhango ati:
“Ku isi hose ndabona abuzukuru n’abakoze ubucakara basenya inzibutso z’abakoze ubucakara”.
“Hari umuntu wavuze ngo ‘Kugira Amerika igihanganye nanone’, ariko se ni ryari Amerika yigeze iba igihangange?”
Joe Biden, wo mu ishyaka ry’abademokarate uzahangana na Perezida Donald Trump mu matora ya perezida yo mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka, yagejeje ijambo ku bitabiriye uwo muhango wo gushyingura, abinyujije mu buryo bw’iyakure bwa videwo.
Bwana Biden yavuze ko hazabaho ubutabera kuri George Floyd.Ati:”Tuzaba mu by’ukuri turi mu rugendo rwerekeza ku butabera ku ivanguramoko muri Amerika”.
Bwana Biden ari mu banenze ku ikubitiro bikomeye Bwana Trump, amushinja gukoresha amagambo arimo urwango kandi adafite gihamya ajyanye na Bwana Floyd.
Umuhango wo gusezeraho kuri George Floyd bwa nyuma wabereye mu rusengero rwa Fountain of Praise church, witabirwa n’abantu babarirwa muri 500 barimo abanyapolitike n’ibyamamare.
Bwana Floyd yapfiriye mu mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnesota mu kweiz gushize kwa gatanu, ubwo umupolisi w’umuzungu yamushingaga ivi ku ijosi mu gihe kigera hafi ku minota icyenda, cyafashwe mu mashusho kuri telefone zigendanwa.
Abapolisi bane bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwe birukanwe ku kazi ndetse baregwa ubwicanyi.
UMUKOBWA Aisha