Ku nshuro ya mbere perezida Donald Trump yambaye agapfukamunwa kuva icyorezo cya Covid19 cyagaragara mu gihugu cya Leta z’unze ubumwe z’Amerika.
Yakambaye ubwo ku munsi w’ejo ku wa gatandatu yasuraga ibitaro ya gisirikare bya Walter Reed biri hanze gato y’umujyi wa Washington, aho yasuye abasirikare bakomeretse n’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi.
Perezida Trump yagize ati:”Nta na rimwe nigeze ndwanya udupfukamunwa ariko nemera nkomeje ko dufite igihe n’ahantu ho kwambarirwa”.
Yongeyeho ati:”Ntekereza ko iyo uri mu bitaro, by’umwihariko ahantu nk’aho hadasanzwe, aho uba uganira n’abasirikare benshi n’abandi abantu, bamaze kuva ku meza babagiraho abarwayi, ntekereza ko ari ikintu cyiza cyane kwambara agapfukamunwa”.
Uyu mu perezida yari yaravuze ko adashobora kwambara agapfukamunwa ndetse akarangwa no gukwena uwo bazahatana mu matora yimirije uyu mwaka, Joe Biden wo mu ishyaka ry’abademokarate, kubera kukambara.
Perezida Trump yambaye agapfukamunwa nyuma yo gutangaza mu minsi ishize ko kukambara ntacyo bitwaye.Uku kwisubiraho kumvikanye mu kiganiro na televiziyo Fox News mu cyumweru gishize ubwo yabazwaga niba agikomeje kubona ko nta ruhare agapfukamunwa gafite mu gufasha igihugu ayobora kugabanya ikwirakwira rya Coronavirus maze agasubiza ati:”Uko nakabaye wese nshyigikiye udupfukamunwa”.
Ariko mu kwezi kwa kane nibwo ikigo cy’Amerika cyo kurwanya no gukumira indwara (CDC) cyatangiye kugira abantu inama yo kwambara udupfukamunwa cyangwa ikindi kintu cyo kwipfuka mu maso mu gihe bari mu ruhame, mu kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu.
Icyo gihe, Bwana Trump yabwiye abanyamakuru ko atazakurikiza iyo nama y’icyo kigo.
Yagize ati: “Sintekereza ko ibyo nzabikora”.
“Kwambara agapfukamunwa mu gihe nsuhuza abaperezida, ba minisitiri w’intebe, abanyagitugu, abami, abamikazi – ibyo simbyiyumvisha”.
Hari amakuru amwe avuga ko abajyanama be bari bamaze igihe bamusaba kwambara agapfukamunwa mu gihe ari mu ruhame.
MWIZERWA Ally
“