Imyigaragambyo yabaye muri iyi wikendi ishize ntacyo yahinduye ku myitwarire n’imyumvire ya perezida wa Leta z’unze ubumwe z’Amerika ku byifuzo by’abigaragambya bamagana ivanguraruhu rikorerwa abirabura muri icyo gihugu,imyigaragambyo yabyukijwe n’urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe n’umupolisi wo mu mugi wa Mineapolis amutsikamiye ku gikanu mu gihe cy’iminota umunani n’amasegonda saga 40 ku ya 25 Gicurasi 2020.
Imyigaragambyo yatangiriye mu mujyi wa Mineapolis kugeza ubu imaze gukwira hafi mu gihugu hose.Ibinymakuru mpuzamahanga niyo nkuru iza ku isonga,ku mbuga nkoranya mbaga,amafoto n’amavieo y’abigarambya mu buryo bunyuranye aracicikana ariko ngo Donald Trump akomeje kumera nk’aho ntacyabaye.
Uku kwinangira kwatumye anengwa n’abanyepoliki batari bake,bavuga ko yarenze ku itegekonshinga ry’igihugu cye.
Ku munsi w’ejo,icyenda mu bantu 13 bagize inama njyanama y’umujyi wa Minneapolis bahagaze imbere y’imbaga y’abigaragambya babarirwa mu magana babasezeranya ko bazasesa urwego rwa polisi yahoo bakarusimbuza uburyo bushya bwo gucunga umutekano butuma abahatuye bagira umutekano by’ukuri.
Colin Powell wahoze ari umunyamabanga wa leta y’Amerika yanenze bikomeye uburyo Perezida Donald Trump yitwaye ku bijyanye n’imyigaragambyo yo kwamagana ivanguraruhu.
Ikinyamakuru lemonade,fr cyanditse ko Colin wo mu ishyaka rimwe na perezida Trump ry’abarepubulikani, wahoze ari na we musirikare wo ku rwego rwo hejuru cyane muri Amerika, yabaye mu bambere banenze uburyo Trump ari kwitwara, harimo no gukangisha abigaragambya ko ingabo zishobora kubahosha hifashishijwe ingufu z’umurengera mu gihe baba bakomeje kwigaragambya.
Yavuze ko mu matora ya perezida yo mu kwezi kwa cumi na kumwe azatora Joe Biden, umukandida w’ishyaka mucyeba ry’abademokarate ibintu byatumye Donald Trump atangaza ko Powell yiha agaciro karenze ako afite.
Powell ni we Munyamerika ukomoka muri Afurika wenyine kugeza ubu wabaye umukuru w’ingabo z’Amerika.
Yiyongereye ku rutonde rukomeje kuba rurerure rw’abahoze ari abasirikare bo ku rwego rwo hejuru mu ngabo z’Amerika bari kwamagana Bwana Trump ku gikangisho cye cyo kugaba ingabo ngo zisoze imyigaragambyo.
UMUKOBWA Aisha