Anne ni umujyana w’umwizerwa wa Perezida Trump.Nyuma y’aho we ubwe yitangarije ibyo kwandura kwe abinyujije kuri twitter ye, byahise byumvikana ndetse bihabwa n’igisobanuro na cyane ko atigeze ava hafi ya Perezida Trump nawe wasanzwemo iki cyorezo.
Uyu mu jyanama wa Perezida yanduriye hamwe n’abandi bari bari hamwe muri White House barimo umudamu wa Perezida Melania Trump, Mike Lee na John I. Jenkins bose bamaze gusangwamo Covid-19.Nyuma y’aho KellyAnne yitangarije ubwe ko yanduye coronavirus nyuma yo gupimwa,umukobwa we Claudia Conway nawe yabyemeje agaragaza ko umubeyi we yatashye afite ibimenyetso by’iki cyorezo, nk’uko byagaragaye ku ifoto yashyize kumbuga nkoranyambaga ze iriho amagambo agira ati” Umubyeyi wanjye yageze murugo akorora cyane ku buryo wa byumvuga munzu hose , kandi byabaye nyuma y’aho Perezida Trump asangwamo iki cyorezo”.Aha byasaga naho uyu mukobwa ari guterera ubwega umubyeyi we kugira ngo yitonde kimwe n’abandi bakorana.
Kelly Anne Conway yabaye munzu izwi nka Trump World Tower kuva mu mwaka wa 2001 kugeza muri 2008.Kelly yakoranye na Donald Trump by’umwihariko kuva muri 2013 ubwo yiteguraga kuyobora Leta ya New York nka Guverineri.Kelly Anne Conway ni umujyana wa Perezida Trump w’umwizerwa na cyane ko ari we wayoboraga ibikorwa byose byo kwiyamamaza kwa Donald Trump kumwanya w’umukuru w’igihugu.
Ntirandekura Dorcas