Rusesabagina umaze igihe gito afunguwe n’ubutabera bw’u Rwanda, ahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, yatunze agatoki Ubutegetsi bw’u Rwanda avuga ko bwamukoreye iyicarubozo nyuma yo kumushimuta.
Ibi abitangaje yiyibagije ibaruwa yandikiye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, avuga ko ibyaha yakoze byose abyemera kandi ko abisabira imbabazi.
Resesabagina, mu butumwa bwe bwa mbere yashyize hanze muri videwo yacishije ku muyoboro wa Youtube, yatangiye ashimira buri wese avuga ko yagize uruhare mu gukurikirana ikibazo cye kuva afunzwe kugeza afunguwe.
Atangira Ashima Imana, umuryango we, ibihugu bya rutura birimo leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, abaharanira iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa muntu, Itangazamakuru n’abandi.
Mu butumwa bwe, Rusesabagina wumvikana mu ijwi rifite intege nke, yabushyize hanze ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa Karindwi, umunsi u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge. Aributsa ko kuri we icyakabaye ubwigenge ari ikinyuranyo.
Nyuma yo gukatirwa imyaka 25 agafungwa, Rusesabagina avuga ko yakorewe ibikorwa by’iyicarubozo muri gereza yemeza ko ari imwe ma magereza mabi ku isi we yita “I Kuzimu”.
yifatiye ku gahanga Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda. Ni mu magambo yagize ati “Barashimuta, bakora iyicarubozo, bafungira ibinyoma, barica kandi bahimba imanza ziteye isoni, ku bantu bose batavuga rumwe na bo”.
Ubundi se iyo Leta ya PK iba iigamije kumugitira nabi, ntiba yarmuretse ikamutsinda iUsumbira?
Kuki se yakwitirwa imukorwra iyica rubozo kandi yarashoboraga kumuca umutwe ntihanamenyekane ababikoze?
None se yari kumukorera gute iyica rubozo yarangizabakavurirwa muri )FKH uko atatse utwe?