Raporo y’ubushinacyaha ku byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside iheruka gusohoka igaragaza ko uturere twa Gasabo na Kicukiro mu mujyi wa Kigali ari two tuza ku isonga mu gukorerwamo ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu myaka 3 ishize.
Icyegeranyo cyashizwe hanze n’ubushinjacyaha bw’uRwanda kigaragaza ko mu mwaka 2017-2018, bwakiriye dosiye 333 mu gihugu hose z’ibyaha by’ingebitekerezo ya Jenoside. Mu mwaka 2018-2019, uru rwego rwakiriye dosiye 293 naho mu mwaka 2019-2020 rwakira dosiye 323.
Iki Cyegeranyo kandi kigaragaza ko Intara y’Amajyepfo ariyo iri ku isonga mu kugaragaramo ibyaha byinshi by’ingengabitekerezo aho yihariye 262. Ikurikiwe n’Uburasirazuba bufite ibyaha 223,Umujyi wa Kigali ufite 163, Intara y’Iburengerazuba ifite dosiye 141 naho Intara y’Amajyaruguru igaheruka na dosiye 72.
Ku Rwego rw’uturere Gasabo na Kicukiro mu mujyi wa Kigali nitwo tuza imbere tugakurikirwa na Huye yo mu Majyepfo iri ku mwanya wa Gatatu.Burera , Nyabihu na Gakenke nitwo turere tw’u Rwanda tuza inyuma mu kagaragaramo ibyaha bike bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda.