Ikigo gikora udukoresho twifashishwa n’abakobwa mu gihe cy’imihango tuzwi nka (pads), cyazanye udushobora gukoreshwa inshuro irenze imwe mu rwego rwo kugabanya umubare watwo dukunze kujunywa ahantu hatandukanye bikangiza ibidukikije.
Ubuyobozi bw’Ikigo cya Kosmotive ikora KosmoPad, busobanura ko KosmoPad ari agakoresho gakozwe mu myenda isanzwe yambarwa, kakagira umwihariko wo gukoreshwa inshuro irenze imwe kandi ngo nta ngaruka ku bagakoresha.
Ubuyobozi bukomeza buvuga ko umwhariko w’utu dukoresho ari uko umuntu wadukoresheje tugasaza azajya atugarura ku mucuruzi umwegereye agasubizwa kimwe cya kabiri cy’ayo yayiguze zikongera zigakurwamo izindi mu rwego rwo kwirinda ko zanyanyagizwa zikabangamira gahunda yo kubungabunga ibidukikije.
Irumva Keza Benitha, ufite imyaka 18 uvuka mu Karere ka Burera, ashima abagize igitekerezo cyo gukora iyi myenda y’isuku kuko ngo yamuhinduriye ubuzima.
Ati “KosmoPad zaramfashije cyane ugereranije n’izindi pad (Cotex). Najyaga ngira ikibazo cyo kubabuka mu gihe nabaga nambaye ziriya zikoreshwa rimwe nkahita njugunya ariko Kosmo Pad zaramfashije cyane.”
Irumva Keza Benitha akomeza avuga ko Kosmo Pad yamubereye igisubizo, we n’Abana b’abakobwa bagenzi be ngo byabafashije kwizingama.
Ati “Mbere naguraga Cotex y’igihumbi nkayikoresha kwezi kumwe ariko ubu Kosmo Pad ndayikoresha nkongera nkayisukura nkongera nkayikoresha, bimfasha no kuzigama amafaranga mu rugo baba bampaye, ikindi kiza ni uko nizisaza nzazigarura bakampa kimwe cya kabiri cy’ayo yayiguze.
Ibi abihuza na mugenzi we Ikamba Amene Divine, uvuka mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba, uvuga ko KosmoPad ari igikoresho cy’isuku cyiza ashingiye ku giciro n’imikoreshereze yacyo.
Ati “byamfashije kwizingama kuko urebye nk’utundi dukoresho dusanzwe abandi basanzwe bakoresha, utwo ukoresha mu mezi 6 ndacyeka twaba tudukubye nk’inshuro nk’enye KosmoPad bagura uwo munsi.”
Bitewe n’aho ibiciro bigeze bya kotegisi zisanzwe, Ikamba agaragaza ko mu mezi atandatu akoresha amafaranga ari hejuru y’ibihumbi icumi, ariko ko KosmoPad yaguze iy’amafaranga ibihumbi bibiri azakoresha mu mezi atandatu, byamufashije kwizigamira binamufasha kwiyitaho.
Umuziranenge Blandine, watangije ikigo Kosmotive gikora KosmoPad, asobanura ko Kosmotive yayitangiye mu 2014 akora ubuvugizi bw’abagore n’abana abinyujije mu kwandika.
Mu 2017 yanditse ku kibazo cy’abana b’abakobwa n’abagore basiba ishuri cyangwa akazi kubera ko batabona ibikoresho by’isuku mu gihe bari mu mihango.
Ati “Icyo gihe nandika hari mu 2017, umubare wari wagaragaye mu bushakashatsi wagaragazaga ko ari 18%, dukora ubuvugizi uwo mwaka wose.”
Umuziranenge akomeza avuga ko yafashe umwanzuro wo kudakomeza kuvuga ahubwo ashaka icyo yakora cyaramba cyaba gihendutse kurusha ibindi.
Ati “Ni icyo ngicyo cyatumye dutangira KosmoPad. zikorwa mu mwenda usanzwe kandi ufite ubuziranenge. Icyo twibandaho cyane ni ukureba ni ba nta cyo byatwara uruhu, kuba nta miti y’inganda irimo.”
avuga ko mu rwego rwo guhanga imirimo no kurwanya ubushomeri yahaye akazi abakobwa 100. Mu myaka ibiri bazakora KosmoPad zishobora guhabwa abagore n’abakobwa bagera kuri miliyoni ebyiri mu Rwanda. Ku munsi bafite ubushobozi bwo gukora KosmoPad udupaki 1000, buri paki irimo KosmoPads eshanu.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’uburinganire no guteza imbere abagore muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ngayaboshya Silas, avuga ko Leta yakoze byinshi kuri iki kibazo gihangayikishije cy’impapuro z’isuku, aho yakuyeho imisoro ku mpapuro z’isuku cyane cyane ku ibi bikoresho by’abakobwa n’abagore bari mu mihango.
Ati “Haracyari ikibazo cyo kwigisha no kuzamura ubumenyi n’imyumvire mu ikoreshwa ryazo ariko nka Minisiteri Kosmo Pad izaba igisubizo kirambye.”
Eric Bertrand NKUNDIYE
RWANDATRIBUNE.COM