Nk’uko twabitangarijwe n’ishyirahamwe ry’amahoro ryita ku bana b’imfubyi n’abapfakazi (APEVOV) , mu ijoro ryo ku wa 16 kugeza kuwa 17 Mutarama 2022, aba bantu bitwaje intwaro bambutse umuhanda wa N5 mu mudugudu wa Kitemesho, werekeza mu bitwa byo hagati cyangwa mu kibaya cyo hagati cy’imidugudu ya Kabere na Rugeje, aho zashinze ibirindiro.
Nk’uko uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukorera mu kibaya cya Ruzizi ubitangaza ngo aba bagabo batuye i Kabere na Rugeje, banavugwa mu mudugudu wa Kitoga.
APEVOV yongeraho ko muri iryo joro, urusaku rw’amasasu rwumviswe n’abaturage bo muri ako gace, bakavuga ko yaturukaga hagati y’ingabo za DRC n’abo bantu bitwaje imbunda, hafi ya Kibirizi.
Bakomeje bemeza ko kuri uwo munsi kuwa 16 mutarama 2022 ahagana saa 16hoo muri kibirizi humvikanye urusaku rw’amasasu , aba bantu bo muri Luberizi Ruzizi aho uruhande rw’aba bagabo rwari ruhanganye na FARDC gusa bakaba bakomeje berekeza I Kitoga .
Nyuma y’ibi byabaye, ingo zirenga 931 zo mu turere 8 tw’itsinda rya Kigoma, ziri guhungira muri Sange .
Twabibutsa ko mu minsi mike ishize, amakuru yakomeje gucicikana aturutse mu kibaya cya Ruzizi yavuze ko abantu bitwaje intwaro bambaye imyenda y’ingabo z’Uburundi, baturuka mu Burundi kandi basanzwe bigarurira imidugudu imwe n’imwe ya Kongo. Nk’uko babimenyeshejwe, aba bagabo bavuga ko baza muri DRC gukurikirana inyeshyamba zo mu Burundi zimaze imyaka myinshi zikorera muri iki gihugu.
Kugeza ubwo twatangazaga iyi nkuru nta muyobozi wari yakadutangariza iby’aya makuru, kuko umuvugizi w’ingabo za Congo muri Zone yavuganye na Laprunellerdc.info, yavuze ko ategereje raporo y’umuyobozi wa FARDC ku rubuga, kugira ngo amumurikire niba aba bagabo bari cyangwa batari ku butaka bwa Kongo.
UMUHOZA Yves