Mugitondo cyo kuri uyu wagatandatu taliki 15 Gicurasi 2021, nibwo insore sore zo mu mujyi wa Uvira mugace ka Kibindula, bari buzuwe n’umujinya uvanze nuburakari bwo kuba hari umusore mugenzi wabo witwa Shika Mutumoyi wakoraga akazi ko kubuvunjayi yishwe arashwe.
Uko ubu bwicanyi bwakozwe
Nk’uko bitangazwa n’umwana wabonye uko Shika Mutumoyi yicwa arashwe, yavuze ko mugihe cya cya saa moya z’ijoro (19h), kwaribwo yishwe arashwe isasu, akarasirwa hafi yaho aba, uyu warashwe akaba yakoraga akazi k’ubuvunjayi.
Mugitondo cyo kuri uyu gatandatu taliki 15 Gicurasi, 2021, nibwo urubyiruko rwo muri uyu mujyi wa Uvira mugace ka Kibindila rwabyutse rujya gushaka uwishe mugenzi wabo.
Akimara gufatwa yatewe amabuye kugeza apfuye, maze umurambowe izi nsoresore ziwutwara kuruzi rwa Kalimabenge aho bahise bamutwika maze ibisigarira bye bagahita babirya.
Izi nsoreresore kandi zahise zijya gufunga umuhanda witwa umuhanda wa Gatanu (Route Nationale numero cinq), n’indi mihanda yinjira muri karitiye ya Uvira.
Nyuma y’iki gikorwa cyo gufunga imihanda, izi nsoresore kandi zahise zerekeza mu muhanda ugana ku biro bikuru bishinzwe abinjira (Direction générale de Migration/ DGM), ndetse no muhanda ugana ku biro by’ubugenzacyaha bwa Gisirikare (Auditorat Militaire), ariko ntibyaboroheye kuhagera kuko bakomwe mu nkokora n’igipolice ndetse n’ingabo za FARDC basanze nazo zabatangiriye zibabuza gukomeza, maze nabo bavugira icyarimwe mu majwi ari hejuru bagira bati “ Twamaganye abasirikare bahora batwica buri gihe, Twamaganye abasirikare bahora batwica buri gihe”
Ibi uru rubyiruko rwabivugaga kubera nanone ubwicanyi bwari bwabaye mu ijoro ryo kuwa kane taliki 13 rishyira kuwa gatanu taliki 14, Gicurasi, aho Me Rodrigue Haramba yishwe nawe arashwe n’umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Major.
Ariko uyu musirikare we akaba yarahise afatwa akimara ku murasa ajyanwa gufungirwa kubiro bishinjwe iperereza rya Gisirikare biri muri ako gace.
Uyu munsi kandi ninabwo urubanza rw’uyu Major rwari rwatangiye, ni urubanza rwitabiriwe n’inzego zitandukanye, ariko kubera ikibazo cy’umutekano mucye wagaragaraga muri uwo mujyi, urubanza rwaje kwimurirwa mukandi gace kizewemo umutekano, ndeste ko kari karinzwe bikomeye cyane na Police ndetse n’abasirikare.
Kugeza mu masaha ya nimugoroba ibikorwa byose byakorerwaga mu mujyi wa Uvila byari byahungabanye, haba urujya n’uruza mu uhanda, kuko imodoka kugenda byari ikibazo zitabona uko zigenda ndetse n’ibikorwa ibyubucuruzi byasaga naho bitari gukora neza, ubwoba abwari bwinshi ku bacuruzi batinyaga ko ibikorwa byabo byaza kwangizwa n’izo nsoresore zigaragambyaga.