Imirwano ikomeye yahuje FARDC na Maï-Maï Kijangala/Kapapa n’Abafatanyabikorwa bayo ba FLN mu kibaya cya Ruzizi
Ahagana saa Kumi z’urukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nzeri 2021, Ingabo za Congo Kinshasa FARDC zasakiranye mu mirwano n’abarwanyi b’umutwe wa Maï-Maï Kijangala n’abafatanyabikorwa bayo bari kumwe na FLN mu gace ka Butumba ko muri Gurupoma ya Kigoma Iri mu kibaya cya Ruzizi rwagati muri Teritwari ya Uvira ho muri Kivu y’Amajyepfo.
Umuryango udaharanira inyungu APEVOV watangaje ko amasasu y’imbunda nto n’ibiturika yatangiye kumvikana ahagana saa Kumi z’igitondo , nyuma abaturage bahurura bagasanga ahari ibirindiro by’inyeshyamba za Mai Mai haka umuriro.
Bagize bati«Humvikanye urusaku rw’amasasu hafi y’ibirindiro bya Maï-Maï Kijangala/ Kapapa , abahageze bemeje ko basanze ibyo birindiro byatwitswe ndetse amasasu yari menshi ku ruhande rwa FARDC gusa n’aba barwanyi ba Mai Mai bihuje n’Imbonerakure bagerageza kubasubiza”
Intandaro y’iyi mirwano ni ibikorwa by’ubusahuzi byakorewe abaturage b’Imurenge aho izi nyeshyamba zifatanyije n’abarwanyi ba CNRD/FLN basahuye inka bakanica abaturage. FARDC yakurikiye abo barwanyi kugeza ubwo zabagezaga mu birindiro byabo biri ahitwa Kigoma.
Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyepfo Majoro Dieudonné Kasereka yemeje ko iyi mirwano yabayeho mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune, yagize ati:”Imirwano yahuje FARDC n’umutwe w’abarwanyi wa Maï-Maï Kijangala mu gace ka Butumba ko mu kibaya cya Ruzizi”.
Majoro Kasereka yavuze ko kugirango FARDC itsimbure aba barwanyi byayisabye kurwana nabo urugamba avuga ko rwabaye mu gihe cy’amasaha 5 .Ingabo za FARDC zishe abarwanyi b’izo nyeshyamba 2 abandi 7 barakomereka,hafashwe ndetse n’imbunda nto.
Ubusanzwe inyeshyamba za Mai Mai Kapapa zibarizwa muri Gurupoma ya Kigoma,Teritwari ya Uvila zikaba arizo zicumbikira abarwanyi b’inyeshyamba za CNRD/FLN babarizwamo abahoze mu mutwe wa FDLR.
Mwizerwa Ally