Rwamurangwa Stephen wabaye Meya w’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ari mu bantu batanu batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bifitanya isano n’inzu zo mu mudugudu wubatswe n’uwitwa Dubai zimaze iminsi zivugwaho, zanagarutweho na Perezida Paul Kagame.
Rwamurangwa Stephen yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Muhanda, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, we n’abandi bantu bane barimo uwabaye Visi Meya we wari ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Mberabahizi Raymond Chretien.
Abandi batawe muri yombi na RIB, ni Nsabimana Jean uzwi nka Dubai ari na we mushoramari wubatse inzu zo mu mudugudu uzwi nk’Urukumbuzi uherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Hatawe muri yombi kandi uwari umuyobozi mu Karere ka Gasabo ushinzwe imyubakire, Bizimana Jean Baptiste ndetse n’uwari umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutaka mu Karere ka Gasabo Nyirabihogo Jeanne d’Arc.
Aba bose uko ari batanu bakurikiranyweho kugira uruhare mu bibazo by’inzu zitujuje ubuziranenge zimaze iminsi zivugwaho zo muri uyu mudugudu w’Urukukumbuzi.
Ni ikibazo cyanagarutsweho na Perezida Paul Kagame wavuze ko bibabaje kubona haba ibibazo nk’ibi by’inzu zubakwa zitujuje ibisabwa, zikagera n’aho zitangira kugwira abantu, ariko ubuyobozi bugakomeza kubirebera.
Uyu mudugudu uvugwamo inzu zitujuje ibisabwa, zatangiye gusenyuka, wamenyekanye ubwo bamwe mu bawutuyemo batabazaga, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Abari batuye mu nzu zangiritse, baherutse gusabwa n’ubuyobozi kuzavamo vuba na bwangu, kugira ngo uyu mushoramari wazubatse yongere azisubiremo.
RWANDATRIBUNE.COM
(Xanax)
Akarere ka Muhanda kabarizwa he?