Umunyamakuru ufite uburambe wakoreye ikinyamakuru RPA mu Burundi, yatawe muri yombi n’urwego rw’ubutasi mu Burundi ku mpamvu itaramenyekana.
Amakuru aturuka i Burundi, avuga ko uyu Olivier Bugegene wahoze ari umunyamakuru wa RPA (Radio Publique Africaine), afungiye muri Gereza y’urwego rw’Ubutasi iri mu murwa mukuru wa Bujumbura.
Amakuru dukesha igitangazamakuru SOS Medias cyo mu Burundi, avuga ko “Impamvu zatumye Olivier Bugegene atabwa muri yombi zitaramenyekana.”
Ifungwa ry’uyu munyamakuru rivuzwe mu gihe mu Burundi hamaze iminsi hanavugwa ifungwa rya General Allain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, ukurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo ibyo kubangamira umutekano w’Igihugu.
Ni mu gihe kandi uyu munyamakuru Olivier Bugegene azwiho ubuhanga mu kuba yarakoraga inkuru zicukumbuye za politiki, zirimo n’izagarukaga ku by’umutekano w’Igihugu.
RWANDATRIBUNE.COM