Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yasabye amasengesho yo gusabira Papa Benoît XVI yasimbuye ubwo yeguraga, kuko arembye bikomeye.
Byatangajwe nan a Papa Francis kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022 ko Papa Benoît XVI “arembye bikomeye.”
Yagize ati “Ndifuza kubasaba mwese amasengesho yihariye kuri Papa Benoît urembye bikomeye.”
Yakomeje agira ati “Ndasaba Nyagasani kumukiza no gufasha urukundo rwa Kiliziya kugeza ku mpera.”
Benoît XVI, w’imyaka 95 y’amavuko yeguye ku mwanya w’Umushumba wa Kiliziya gatulika ku Isi, aba uwa mbere weguye mu myaka 600 ishize.
RWANDATRIBUNE.COM
Nukubera “izabukuru”.Tujye twibuka ko imana yaturemeye kuzabaho iteka.Byazambijwe n’umubyeyi dukomokaho twese,Adam wanze kumvira Imana,bituma ADN ye yandura,itakaza kuzabaho iteka.Iyo ADN yanduye,niyo Adam yaturaze twese.Niyo mpamvu twese dusaza kandi tugapfa.Ariko abapfa baririndaga gukora ibyo imana itubuza,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko Yesu yavuze muli Yohana igice cya 6,umurongo wa 40.Ubusaza,indwara n’urupfu bizavaho burundu.Niba ushaka kuzabaho iteka,shaka Imana cyane,we “kwibera gusa” mu gushaka iby’isi.Nicyo Imana idusaba.