Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo uwahoze ari Minisitiri Thomas Ruhaka yatumije inama yiga ku mubano wabo n’u Rwanda, kuva u Rwanda rwayoborwa na Perezida Habyarimana Juvenal, ndetse na nyuma y’uko avuyeho kugeza ubu.
Iyi nama igomba kuba none kuwa 29 Ukwakira nk’uko itangazo ribivuga, yatumijwe n’umwanditsi akaba n’umushakashatsi mu by’amateka , ndetse akaba yaranabaye Minisitiri w’intebe Thomas Ruhaka.Iyi nama ikaba igomba kubera mu nzu ya Showbuzz, i Kinshasa.
Uyu mugabo yatumiyemo abanyapolitiki bose bo muri DRC hamwe n’abandi bose babyifuza , hamwe n’abandi bose bakeneye kugira icyo bavuga ku Rwanda muri ibi bihe.
Umuhoza Yves
Ikizakubwira ko IMANA yakwambuye ubutegetsi n’uko uzanyuranya n’ukuri 100%,ikintu n’umwana abona ko aba Rwandofones barenganywa ariko ba nyirikubikora bakumva ar’uburenganzira bwabo.impunzi z’abacongomani b’ABATUTSI zimaz’imyaka 30 mu buhungoro kdi nta kizere cyo gutaha,none ngo ni uRwanda?ariya mazina y’imisozi yaho nayo bari buyirukane?