Henry Kissinger, wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yapfuye afite imyaka 100 y’amavuko, ari mu rugo iwe muri Leta Ya Connecticut.
Henry yabaye umudipolomate Mukuru w’Amerika, umujyanama ku mutekano w’igihugu mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Perezida Richard Nixon kuva mu 1974-1974. Ndetse no mu butegetsi bwa Perezida Gerald Ford(1974-1977).
Yaharaniye Politike yo koroshya ubushyamirane ndetse abyutsa umubano hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika n’Ubushinwa.
Itangazo ryasohowe n’ikigo cye Kissinger Associates cy’ubugishwanama muri Politike ntabwo ryasobanuye icyateye uru rupfu.
Kissenger yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.Com
Imyaka mibi ku bantu,iba hagati ya 60 na 75.Kuli iyo myaka,ahanini turwara : Cancer,Diabetes,Hypertension,impyiko,etc…Tujye duhora twiteguye urupfu.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka by’isi.Abumvira iyo nama,imana izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa (kandi usanga aribo benshi),bible yerekana neza ko iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Nubwo bababeshya ko baba bitabye Imana.Siko bible ivuga.