Dr. Daniel Ngamije wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda , yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe kurwanya no kurandura Malariya ku Isi aho biteganyije ko azatangira inshingano ze kuwa 8 Mata 2023.
Nyuma yo kugirirwa ikizere na OMS(Organisation Mondiale de la Sante) ,Dr Ngamije yatangaje ko porogaramu azaba ahagarariye ishinzwe gushyira mu bikorwa izo shingano Isi yose yihaye.
Yakomeje avuga ko umushinga wamaze kunozwa ndetse ko ko iyi porogaramu, izagerwaho afatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Dr Daniel Ngamije, yakomeje avuga ko aba bafatanyabikorwa barimo abatanga inkunga y’amafaranga nka Global Fund, Presidential Malariya Initiative ya Guverinoma ya Leta zunze Ubumwe z’ Amerika, ibihugu by’u Burayi n’abandi barimo abakora ubushakashatsi ku miti ,inzitiramibu n’izindi ngamba zigamije kurwanya no kurandura indwara ya Malariya ku Isi.
Dr Ngamije, ni inzobere mu gusuzuma indwara no kwita k’’ubuzima rusange (physician and public health specialist) .yari ashinzwe gahunda y’igihugu yo kurwanya Malariya n’indwara zititabwaho mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, mu Rwanda.
Yabaye Minisitire w’ubuzima mu Rwanda akaba afite uburambe bw’imyaka irenga 25 mu rwego rw’ubuzima aho yakoze mu mavuriro, mu bitaro n’imishinga itandukanye mu turere dutandukanye mu Rwanda.
Mbere y’uko ajya gukora muri OMS, Dr Ngamije yaramaze imyaka 10 ashaka abatera nkunga batandukanye mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu minisiteri y’ubuzima.
Yakoze imirimo myinshi mu rwego rw’ubuzima irimo kuba Umuhuzabikorwa wa Global Fund muri gahunda yo kurwanya Virusi Itera Sida, Igituntu na Malariya .yabaye kandi Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imishinga muri Ministeri y’ubuzima.
Kuwa 28 Ugushyingo 2022, nibwo Dr Ngamije yasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima na Dr Sabin Nsanzimana.
Mukarutesi jessica
Titre y’iyi nkuru bigaragara ko yabagoye kuyandika! Mbere mwanditse ngo “minisitiri w’ubuzi” none kandi ngo “yahawe inshingano zikomye”?