Abahoze muri M23 abasesenguzi basanga bashobora kurwana ku ruhande rwa Kisekedi mu gucogoza imitwe y’abarwanyi bose bari kuri Kabila
Mu gihe Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Etienne Kisekedi ari mu rugamba rwo kwikuraho abari mu ruhande rw’uwo yasimbuye Joseph Kabila,amakuru akomeje gucicikana n’uko uruhande rwa Kabila narwo ruticaye ruri kugenda rwigwizaho amaboko y’abarwanyi
Mu karere ka Katanga ndetse na Lubumbashi hkomeje kuvugwa ibitero ku bigo bya gisilikare kandi ugasanga ibyo bitero,bigenda biba byarateguwe kinyamwuga nk’ibiherutse kwibasira umujyi wa Lubumbashi ku kiggo cya gisilikare byagaragaye ko bamwe mu ngabo za FARDC zari zibifitemo uruhare.
Hasize iminsi umutwe wa M23 usabye kwinjira mu ihuriro ryera(union Sacre)ryashnzwe na Perezida Kisekedi,uyu mutwe wa M23 wari umaze kwigarurira igice kinini cya Congo ubwo wari wasizoye guhirika Perezida Kabila,abasesenguzi basanga,abarwanyi bawo bari hirya no hino bashobora gukusanywa bakinjizwa mu ngabo za Leta n’ubwo byari byarananiranye ku bwa Joseph Kabila.
Benshi basanga ubunararibonye bw’aba barwanyi no gukunda igihugu cyabo aribo bashobora guhigika inyeshyamba za ADF NALU,FDLR n’indi mitwe yose Kabila ashobora kwifashisha dore ko byatangiye guhwihwiswa ko Gen.Numbi yaba yaratangiye kwiyegereza inyeshyamba za FDLR.
Mwizerwa Ally
.