FDLR na M23 bishobora kuba imwe mu iturufu zizakinishwa muri iyi ntambara uzatsinda ni nde?
Ukurikije ibibazo bimaze iminsi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,hagati y’uwahoze ari Perezida wa Repubulika Joseph Kabila na Mugenzi we uri k’ubutegetsi Nyakubahwa Etienne Kisekedi Kilombo,usanga hari umuriro uvumbitse hagati y’aba bagabo bombi.
ibi bibaye mu gihe mu minsi ishize hadutse amakimbirane ya Politiki hagati y’abashyigikiye Perezida uriho Felix Tshisekedi nabo ku ruhande rwa Joseph Kabila yasimbuye.
VOA yatangaje ko abashyigikiye Joseph Kabila bahurikiye ishyaka Front Commun pour le Congo, (FCC) bashinja Perezida Tshisekedi kutubahiriza itegekonshinga ry’iki gihugu. Abakurikiranira hafi amakimbirane ya Politiki ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bavuga ko iki ari ikimenyetso kibi gishobora gushira igihugu mu kaga k’intambara igihe byaba bikomeje gutyo.
Ntibyatinze Perezida Kisekedi yasheshe amasezerano yari yaragiranye na Kabila,y’uburyo bazahererekanya ubutegetsi,ndetse n’uko Kabila azagumya kuyoborera igihugu muri Kisekedi,ibyo rero byahise bikurura umwuka mubi kugeza aho Kabila avuye iKinshasa yerekeza mu mujyi wa Lubumbashi aho bivugwa ko ari gutegura gusubirak’ubutegetsi akoresheje imbunda.
Perezida Kisekedi nawe mu gukora iyo bwabaga yashinze Ihuriro ry’ubumwe bwera(union sacre),akaba amaze kwigarurira Moise Katumbi,Jean Pierre Bemba,abahoze k’ubutegetsi bwa Mobutu ,ndetse n’abahoze ari abarwanyi ba M23,nkuko twabivuze mu nkuru yacu yagiraga iti: https://rwandatribune.com/drc-jean-marie-runiga-wahoze-ayobora-m23-nishyaka-rye-binjiye-mu-ihuriro-rishyigikiye-perezida-tshisekediu-s/..
Mu bindi Jean Marie Runiga yavuze ko azakomeza gusaba Perezida Tshisekedi gukorana bya hafi na Guverinoma y’u Rwanda mu kurandura burundu imitwe yiganjemo iy’abanyarwanda nka FDLR, RUD Urunana na FLN ikorerera mu burasirazuba bwa Congo.
Perezida Kabila mu rugamba rwo kwiyegereza Abanyamurenge aribo Lt.Col Makanika na Lt.Col Nyamusaraba.
Amakuru ava ahizewe Rwandatribune ikesha bamwe mu baturage batuye mu bijombo aravuga ko Abanyamurenge aribo Lt.Col Makanika na Lt.Col Nyamusaraba,baba bamaze iminsi bakusanya abarwanyi ndetse n’abasivile benshi bamwe baturuka za Masisi na Mweso bagahurizwa iKaziba,aba barwanyi bakaba bizezwa ko nibamara gukuraho Perezida Kisekedi Minembwe izahabwa ubwigenge.
Ku rundi ruhande amakuru ava ahizewe avuga ko Joseph yaba ari mu mishikirano na FDLR,ibi biganiro bikaba bihagarariwe na Gen Bge Gakwerere k’uruhande rwa FDLR,gusa abasesenguzi bavuga ko bizamubera ingorabahizi ,kuko FDLR ishinja Perezida Kabila kuyitenguha,ubwo yagiye ayigabaho ibitero byinshi,akiri Perezida.
Hategekimana Claude