Urugendo rwa Straton Musoni wahoze ari visi perezida w’umutwe wa FDLR aje kwiyubakira igihugu nyuma yo kurangiza igihano cye muri gereza rurenda kugera kumusozo, dore ko yifuje kuza gutura mu Rwanda.
Nyuma yo gufungurwa, yahise yemeza ko yiteguye kuza gutura mu gihugu cye cy’amavuko. Ibi bibaye nyuma y’imyaka 13 yari amaze mu buroko. Ndetse amakuru atugeraho yemeza ko azagera mu gihugu mu minsi mike iri imbere.
Uyu mugabo wafashwe muri Nzeri 2015 nibwo Ignace Murwanashyaka wari perezida wa FDLR na Straton Musoni wari umwungirije bakatiwe n’urukiko rwa Stuttgart gufungwa imyaka 13 nk’uko ababikurikirana babivuga, bashinjwa kuba baratanze amabwiriza yo kugaba ibitero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hagati ya 2008-2009.
Mu gihe igihano cyari cyakatiwe Musoni cyemejwe mu bujurire, imyaka Murwanashyaka yagombaga gufungwa yo yakuweho kubera ko umwanzuro wafashwe na ruriya rukiko rwamukatiye yagaragayemo amakosa.
Murwanashyaka na Musoni babaga mu Budage aho hari barahawe ubuhungiro. Bashinjwaga ibyaha 26 byibasiye inyokomuntu, 39 by’intambara.
We na Musoni batawe muri yombi mu 2009 mu Budage, bashyikirizwa urukiko rwo muri iki gihugu mu 2011.
Musoni yavutse mu 1961, atura mu Budage kuva mu 1986, aho yakoraga mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Ni naho bahurizaga ibikorwa bya FDLR.
Amategeko u Rwanda rugenderaho ateganya ko nta muntu ushobora gukurikirawa kabiri ku cyaha kimwe, cyafashweho icyemezo n’urukiko.
Musoni agiye gutaha mu gihe sebuja Murwanashyaka wari ufite imyaka 56, yaguye muri gereza atarangije igihano, mu 2019.
U Rwanda rwagaragaje ko nta mwana warwo uko yaba ameze kose wakwifuza kuza mugihugu cye ngo asubizwe inyuma, kandi ari kuza iwabo, dore ko n’abanyamahanga bifuza gutura mu Rwanda bikurikije amategeko bakiranwa ubwuzu.
Umuhoza Yves