Mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe z’Amerika, uwahoze ari Visi Perezida wa Donald Trump akiri ku ngoma nawe yiyemeje, guhatanira kuyobora iki gihugu cy’igihangange, mu matora ateganijwe kuba muri 2024.
Ibi kandi Mike Pence abitangaje mu gihe na Donald Trump yahoze yungirije yatangaje ko yiteguye guhakanira uyu mwanya ntagereranywa wo kuyobora iki gihugu. Uyu mugabo winjiye mu ruhando rwo gupiganira kuyobora iki gihugu ngo azatangaza ku mugaragaro iby’umwanzuro we kuwa 07 Kamena nk’uko yabitangarije NBC News dukesha iyi nkuru.
Uyu mugabo naramuka yemeje ko ateganya kwiyamamaza, bivuze ko ishyaka rye rizaba rifite abakandida barenze umwe niba ntagihindutse na Trump akiyamamaza, bityo iri shyaka rikazaba rifite akazi ko guhitamo uzarihagararira muri aya matora
Hari hashize iminsi bihwihwiswa ko Pence w’imyaka 63 aziyamamariza umwanya wa Perezida mu matora ataha.
Kugeza ubu mu ishyaka ry’aba-Républicains, abantu bamaze kumenyakana ko baziyamamaza barimo Ron DeSantis wahoze ari Guverineri wa Leta ya Florida, Nikki Haley wahoze ayobora South Carolina, Asa Hutchinson wahoze ayobora Arkansas na Donald Trump wahoze ari Perezida wa Amerika.
Nyuma y’amatora yo mu 2020 Trump yatsinzwemo na Biden, Pence na Trump batangiye kurebana ay’ingwe aho Trump yamushinje kumutererana kugeza atsinzwe.
Ubwo abatarishimiye ibyavuye mu matora bigabizaga icyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika tariki 6 Mutarama 2021, ari nabwo Inteko yemezaga ko Biden yatsinze, mu ndirimbo zaririmbwaga hari harimo izivuga ko bafashe Pence bamumanika kuko ari umugambanyi. Icyo gihe Pence yari imbere mu Nteko aho igikorwa cyo kwemeza Biden bidasubirwaho cyabereye.
Mbere yo kuba Visi Perezida wa Amerika mu 2017, Pence yahoze ari Guverineri wa Leta ya Indiana, mbere y’aho akaba yari Umudepite mu Nteko ahagarariye iyo Leta.