Rachel Mugorewase wahoze mu mashyamba ya DRCongo nyuma yo guhunga mu 1994 ,yavuze uko yabonye Inkotanyi nyuma yo kuva muri ayo mashyamba agataha mu Rwanda.
Mugorewase washinze umuryango”TWUBAKE UBUMWE N’UBWIYUNGE” yavuze ko igihe yamaze abahoze muri EX FAR n’Interamwe bamwangisha inkotanyi, ubu ariho ageze yigisha ibyiza byazo ngo kuko nyuma yo gutaha Akagera Mu Rwanda acyuwe n’Ingabo z’u Rwanda, yasanze ibyo yigishirijwe mu mashyamba akiri muri DR Congo ari ibinyoma, ahubwo abona u Rwanda rushya rushishikajwe no kubanisha abanyarwanda mu bumwe N’ubwiyunge n’iterambere ,kandi bagahabwa uburenganzira bumwe n’amahirwe angana bitandukanye na mbere ya 1994.
Iyi ngo ni nayo mpamvu yashinze umuryango ’TWUBAKE UBUMWE N’UBWIYUNGE’’. ugamije kurandura amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, nyuma y’amateka mabi rwanyuzemo mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu kubaka u Rwanda.
Mugorewase Rachel, akomeza avuga ko yahereye ku bagoreka amateka bagamije inyungu za politiki maze afata Iya mbere mu kubyamagana ,cyane cyane ababeshya ko ingabo z’u Rwanda zishe impunzi z’abanyarwanda kandi Nyamara arizo zabacyuye ubwo bari barafashwe bugwate na EX FAR n’Interahamwe.
Yagize ati:” Ibi ni inyungu za politiki no gushaka kuroga urubyiruko. Twebwe twageze Tingi Tingi, Walikale na Mbandaka nitwe tuzi uburyo ingabo z’u Rwanda zadutabaye.
Leta y’u Rwanda ntabwo yatwishe ahubwo yaduhaye ubuzima.
impunzi zaguye muri DR Congo ,zazize ibindi harimo indwara z’ibyorezo kubera amazi mabi, gutwarwa n’imigezi abandi bicwa n’abakongomani nk’iyo babateraga mu mirima yabo bakarya ibiribwa birimo ntago ari Inkotanyi zabishye nk’uko babivuga.”
Incamacye kubyo Mugorewase Rachel yanyuzemo
Ubwo yari akiri muto Mugore Wase Rachel ni umudamu wiboneye n’amaso ye , ivangura n’itotezwa Ryakorerwaga Abatutsi kugeza kuri jenoside yabakorewe muri 1994.
Mu mwaka wa 1994 , we n’umuryango we bahungiye muri DRCongo yahoze yitwa Zayire mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Mobutu Seseseko aho impunzi zakomeje kwigishwa amacakubiri, urwango n’ingengabitekerezo ya jenoside.
We n’umuryango we ,baje kugira amahirwe yo gusubizwa mu gihugu n’ingabo z’u Rwanda nyuma y’igihe kinini biruka mu mashyamba ya DR Congo.
Akigera mu Rwanda ,yasanze ibyo yigishijwe akiri mu nkambi no mu mashyamba ya DR Congo, byari ibinyoma Ngo kuko yabonye u Rwanda rushya kandi rushishikajwe no kubanisha abanyarwanda mu bumwe n’ubwiyunge n’iterambere, kandi bagahabwa uburenganzira bumwe n’amahirwe angana nta kuvangura amoko.
Ibi ngo bikaba bihabanye n’ibyo yigishijwe akiri impunzi muri DR Congo, ngo kuko yasanze ibyo yabwirwaga N’Interahamwe akiri muri DR Congo bihabanye n’ibbibera mu Rwanda yongera ho ko Inkotanyi zitagomba Gushimwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gusa , ahubwo ko yaba uwasigaye mu Rwanda, cyangwa se uwahungiye mu mashyamba ya DR Congo, bose inkotanyi zarabatabaye aho rwari rukomeye.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com.