Mu gihe Leta ya Congo ikomeje guhakana imikoranire yayo na FDLR,Premier Sergent Uwiduhaye Marie Chantal uzwi nka Nizane Anne Marie wayinjiyemo afite imyaka 13 y’amavuko mu 1997 ,ubu akaba arimo guhugurirwa i Mutobo, yashimangiye uyu mutwe w’Iterabwoba ufatanya n’ingabo za Congo mu kurwanya M23 , anahishura ko abo yasize mu mashyamba ibyo gufata u Rwanda ntabyo bazageraho kuko ngo uretse kuba basigaye ari bake nabo ubwabo ntibumvikana ndetse ko ubufasha bahabwa n’izi ngabo ntacyo bwamara kuri izi nzozi.
Avuga ko kuva mu 2003 kugeza mu 2022 , abarwanyi benshi bagiye bava muri FDLR bagataha bitewe n’ubwumvikane buke bityo ko n’abakeya basigayeyo ubu badahuza.
Uwiduhaye avuga ko tariki 29 Ugushyingo 2022 aribwo batunguwe n’igitero cy’umutwe wa M23 , bikaza kurangira we n’abagenzi be bafashwe mpiri aho bagejejwe mu Rwanda tariki 19 Ukuboza 2022 , bakagezwa i Mutobo tariki 3 Gashyantare 2023.
Agaruka ku mikoranire y’Ingabo za Congo n’Umutwe wa FDLR , yavuze ko izi ngabo arizo ziha uyu mutwe ibikoresho byose haba imyenda n’amasasu ndetse ko batanya kurwanya M23.
Leta ya Congo iherutse gutangazako FDLR igizwe n’abashaka impinduramatwara ndetse Perezida Tshisekedi avuga ko aria bantu bakunda igihugu, gusa Premier Sergent avuga ko umwuka uri mu mshyamba ari uko uyu mutwe ugomba kuzaza ufata ubutegetsi aho usanga bavuga ko mu Rwanda Abatutsi aribo babaho naho Abahutu bakicwa ndetse ko n’abagiye bataha mbere bose bishwe.
Avuga ko kubera aya makuru, we n’abagenzi be bakimara gufatwa mpiri na M23 , bahise bumva ibyabo birangiye ariko nyuma bakaza guhumurizwa n’uyu mutwe wabijeje ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka, ngo ibi bikaba byarashimangiwe n’ibyo yabonye akigera mu Rwanda aho yanaje kumenya ko abo byavugwaga ko bishwe bagitaha bakiriho batekanya ntakibazo.
Uwiduhaye mu kiganiro na UKWEZI TV avuga ko ubu aryama ntacyo yikanga ndetse ko ibyo gusubira muri Congo ari inzozi atarota aho asababa abariyo ko amakuru babwirwa atariyo ahubwo baza bakiteza imbere.
Ashimangira ko hari abantu baba hanze bafasha FDLR ku bijyanye n’inkunda y’amafaranga naho ku bijyanye n’ibibatunga bya buri munsi ngo ni ugusoresha abaturage.
Peremier Sergent ,Uwiduhaye Marie Chantal afite umwana umwe yabyaye mu 2004 , avuga ko mu 1997 aribwo yinjiye mu bacengezi mu cyahoze ari Gisenyi ubwo yari afite imyaka 13 y’amavuko,aza kwinjira mu mashyamba ya Congo mu 1999.
Raporo iheruka y’inzobere za ONU kuri DR Congo nayo ivuga ko bamwe mu bagize ingabo za DR Congo bakorana n’umutwe wa FDLR, ibi kandi byashimangiwe n’abarwanyi b’uyu mutwe baherutse gufatwa mpiri na M23 aho bavuze ko imyenda n’ibikoresho by’intambara babihabwa n’ingabo za Congo.
Aba barwanyi ba FDLR baherutse gutangaza ko uretse gufata n’ingabo za Congo ngo ninabo ko ari nabo baha imyitozo umutwe wa Nyatura.
Kinshasa ishinja Kigali guha intwaro n’ingabo umutwe wa M23, ndetse no kwanga kubahiriza amasezerano ategeka M23 gusubira inyuma no gushyira intwaro hasi.
Kinshasa ikomeza gushimangira ko intambara irimo kurwanya na M23 ari u Rwanda ruyihishe inyuma. Ibihugu nka Amerika n’Ubufaransa nabyo byasabye u Rwanda guhagarika gufasha M23.
Kigali ihakana ibi, igashinja Kinshasa gukorana n’inyeshyamba ziyirwanya za FDLR zagiye zikora ibikorwa bitandukanye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda kandi uyu mutwe wa FDLR ukaba ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Perezida wa Congo , Tshisekedi aherutse kuvuga ko umutwe wa FDLR ntacyo utwaye , gusa nyuma y’iri jambo, uyu mutwe wahise utangaza ko uhari ukora ndetse wambariye urugamba rwo gutera u Rwanda ugakuraho ubutegetsi buriho.
Mu ijambo Perezida Paul Kagame aheruka kuvugira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yumvikanishije ko umutwe wa FDLR ari kimwe mu muzi w’ibibazo ku mahoro mu burasirazuba bwa DR Congo nyuma y’iri jambo , Patrick Muyaya yamushinje ‘kugira impunzi igikoresho cya politike’.