CG (Rtd) Gasana Emmanuel Wari umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba akaza kuvanwa ku mirimo ye ndetse agafungwa, bavuga ko hari ibyaha akurikiranyweho, Dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.
Uyu CG(Rtd) Gasana yatawe muri yombi kuwa 25 Ukwakira akurikiranywe ho ibyaha birimo Gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, no kwaka no kwakira indonke.
CG (Rtd) Gasana yafunzwe nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe mu mirimo yo kuyobora Intara y’Iburasirazuba ku wa 25 Ukwakira 2023.
Icyo gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwavuze ko ruri kumukoraho iperereza. Cyakora kuri uyu wa 06 Ugushyingo urwego rw’Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwamaze gushyikirizwa Dosiye iregwamo CG(Rtd) Emmanuel Gasana,gusa n’ubwo babitangaje ubu ngo baba barayishyikirijwe kuwa 30 Ukwakira 2023.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yabwiye KT dukesha iyi nkuru ko iyi dosiye bayakiriye ndetse igomba kuregerwa urukiko.
Yagize ati “Dosiye ye, Ubushinjacyaha bwayishyikirijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuwa 30 Ukwakira 2023, igomba gushyikirizwa urukiko uyu munsi tariki 6 Ugushyingo 2023.’’
Perezida Paul Kagame yahagaritse mu mirimo CG (Rtd) Gasana Emmanuel kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.
Icyo gihe nyuma y’amasaha make, RIB yatangaje ko uyu mugabo yatawe muri yombi ndetse akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
CG (Rtd) Gasana yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri Werurwe 2021. Byari nyuma y’amezi icumi ahagaritswe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, icyo gihe nabwo byavugwaga ko hari ibyo akurikiranyweho.
Mbere yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu 2018, Gasana yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka icyenda, kuva ku wa 19 Ukwakira 2009 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2018. Muri Nzeri uyu mwaka, CG Gasana na bagenzi be bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru muri Polisi y’u Rwanda.
Nyuma yo gushyikirizwa Dosiye iregwamo CG (Rtd) Gasana urwego rw’igihugu rw’Ubushinjacyaha buzaregera inkiko uyu mugabo hanyuma nawe aburane yisobanura.
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune.com