Gen David Sejusa (Tinyefuza) wabaye umujyanama wa Perezida Museveni yasabiye abayobozi ba Congo barangajwe imbere na Felix Tshisekedi kuvanwaho kuko abaturage babo birirwa bicwa ntacyo bakora ahubwo bakwirirwa baririmba u Rwanda barushinja gufasha M23 nkaho ariwo mutwe wonyine uri ku butaka bw’iki gihugu.
Abicishije kuri Twitter, Gen David Sejusa yavuze ko kwitwaza u Rwanda bikorwa n’abayobozi ba Congo biteye isoni kubona birirwa baririra amahanga ko babangamiwe na M23 mu gihe no kurinda abaturage byabananiye.
Ati “Aba bayobozi ba Congo bakwiriye kuvanwaho. Aho bagiye hose ngo u Rwanda, u Rwanda, biriya ni ubucucu. None se indi mitwe yitwaje intwaro ko idaterwa inkunga n’u Rwanda? Tuvuge se ko wenda koko u Rwanda rufasha M23, bigende bite? Mwubake ubushobozi bwo kurinda abaturage banyu. Byarabananiye.”
Ikindi Gen Sejusa yagarutseho ni uburyo Perezida Tshisekedi aherutse kwinginga umugaba w’Ingabo za EAC ziri muri Congo amusaba kurwanya M23 kandi mu byukuri azi neza inshingano zajyanye izi ngabo, ibintu avuga ko bibabaje cyane.
Akomeza avuga ko yibaza icyo Tshisekedi nka Perezida amaze ari naho ahera asaba Afurika kugira icyo ikora ku kababaro abanye-Congo bakomeje guhura nako aho bicwa buri munsi ubuyobozi ntacyo bukora.
Gen David Sejusa ni imwe mu basirikare bakomeye Uganda yagize , yanabaye umujyanama wa Perezida Museveni mu by’umutekano.
Perezida Tshisekedi n’abandi bayobozi ba Congo bamaze igihe bitabira inama zitandukanye mpuzamahanga, ikintu cya mbere bikoma kikaba u Rwanda bashinja gushyigikira M23, nubwo rwo rubihakana ahubwo rugashinja Congo gufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.