Olivier Bugegene wahoze ari Umunyamakuru w’umunyabigwi mu Gihugu cy’u Burundi, wari umaze iminsi afunzwe n’inzego z’ubutasi, yimuriwe muri Gereza nkuru ya Bujumbura.
Uyu munyamakuru amaze ibyumweru bibiri afashwe, aho kuva icyo gihe yari ari muri kasho z’urwego rw’Ubutasi bw’u Burundi ruzwi nka SNR (Service national de renseignements).
Amakuru yamenyekanye kuri iki Cyumweru, ni uko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yimuriwe muri Gereza nkuru ya Bujumbira izwi nka Mpimba.
Olivier Bugegene yari amaze ibyumweru birenga bibiri muri kasho y’ibanga mu Burundi y’Urwego rushinzwe ubutasi bw’iki Gihugu.
Kugeza ubu, icyatumye afungwa ntikiramenyekana neza, ariko hari amakuru avugwa ko ashobora kuba akurikiranyweho ubujura bwa telefone.
RWANDATRIBUNE.COM