Leta zunze ubumwe z’Amerika ni kimwe mubihugu Rusesabagina afitemo ubwenegihu, bikanaba intandaro y’igitutu bahoza kuri Leta y’u Rwanda basaba ko uyu munyarwanda ushinjwa ibyaha birimo no kurema umutwe w’inyeshyamba wakoze amahano mu majyepfo n’iburengerazuba bw’u Rwanda , akaba yaranatiwe n’inkiko zo mu Rwanda, nyamara u Rwanda ntirwahwemye gukurira inzira k’umurima iki gihugu.
Beshi bakomeje kwibwira ko ubwo uyu mugabo akurikiranywe n’igihugu gikomeye azarekurwa agashyikirizwa iki gihugu cy’igihangange, nyamara bose bakuriwe inzira k’umurima, bamenyeshwa ko agomba kurangiza igihano cye akabona kujya iyo ashaka.
Hari n’abadatinya kwibaza icyo Leta zunze ubumwe z’Amerika zihora abarenga 20 bakatiwe hamwe na Paul Rusesabagina, wari umuyobozi wabo. Bakibaza impamvu bose badasabirwa kurekurwa ahubwo akaba ariwe uvugwa gusa, mugihe ariwe wari ubakuriye.
Rusesabagina yakatiwe n’ubutabera bw’u Rwanda igifungo cy’imyaka 25, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa MCD/FLN bigahitana bamwe mu Burengerazuba no mu Majyepfo y’u Rwanda abandi bagakomereka ndetse n’imitungo yabo ikahatikirira.
Uwineza Adeline
reka ngukosore gato Rusesabagina ntabwo afite citizen ya US ahubwo afite icyemezo cyo gutura permis de residence (green card) ntabwo rero ari full citizen muri make nta nationalite afite gusa agira iy’ububiligi