Uwatewe inda yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza wo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, yatanze ubuhamywa bw’uko yasambanyijwe n’umugabo wamuguriye ipantalo akamusaba kujya kuyipimira iwe, agira inama abangavu kutagwa mu bishuko nk’ibi byamubayeho.
Akarere ka Karongi ni kamwe mu Turere twibasiwe n’inda zitateganyijwe ziterwa abangavu bashukishwa utureshyabana dutandukanye.
Guhera mu mwaka wa 2019-2020 muri aka Karere, abana 454 batewe inda, 54 ni abo mu Murenge wa Rubengera.
Nyiransabimana Joyeuse, utuye mu Mudugudu wa Bupfune, Akagari ka Nyarusozi mu Murenge wa Bwishyura, avuga ko ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza (P6), yaguye mu gishuko cy’umugabo wamuguriye ipantaro yo kwambara akamusaba kuza kuyipima.
Ati “Umugabo twaravuganaga bisanzwe aza kumpamagara ambwira ko yanguriye ipantaro nziza, nyuma ansaba kuza kuyifata, mpageze arayimpa ngo ninipime arebe ko inkwira. Nagize ubwoba ariko kuko ntakundi nari kubigenza nambuye imyenda nari nambaye ndayipima, maze kuyipima nyikuyemo mu gihe nari ngiye kwambara iyo nari nambaye yahise ansambanya ku ngufu antera nda.”
Nyiransabimana avuga ko yahise atwara inda, umuryango we ukamwanga ukamwirukana akajya kuba mu baturanyi aho ngo yatangiye guca incuro ahingiriza mu baturanyi ariko ngo ubuzima bugakomeza kwanga.
Nyuma ngo amaze kubyara yabuze aho aba akajya arara hanze n’uruhinja, Ati “Ubuzima bwarangoye cyane inzara iratwica mbura uko bigenza. Nsubira mu rugo nsaba mama imbazi arazimpa ariko kugeza n’ubu mba mfite ipfunwe ry’uko nababaje Mama wanyifurizaga kuzagira ubuzima bwiza.”
Baragira inama abakiri bato
Nyiransabimana na mugenzi we witwa Usanase baboneyeho kugira inama abangavu bataragwa muri ibi bishuko kwirinda umuntu wese washaka kubashukisha ibintu.
Bati “Turabasaba kunyurwa n’ibyo ababyeyi babaha, twaguye mu bishuko by’abadushutse ariko ntitwifuza ko barumuna bacu babigwamwo. Turasaba ababyeyi kuganiza abana ku buzima bw’imyororokere bakiri bato, kudahishira abateye inda abangavu.”
Baboneyeho no kugira icyo basaba Leta “Turasaba Leta n’abafatanyabikorwa kwita ku bangavu batewe inda imburagihe kwigishwa imyuga no gusubizwa mu mashuri bizabafasha kwiteza imbere babashe no kwirinda no kuba batakongera guterwa izindi nda bakiri bato.”
Basoje ubutumwa bwabo bagira bati “Nubwo twabyaye ntabwo ubuzima bwahagaze.”
Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima bw’Imyororokere mu Rwanda (UNFPA), Mungai Mercy avuga ko hakigaragara ikibazo cy’inda ziterwa abangavu ko ari yo mpamvu bagomba gufatanyiriza hamwe kugira ngo iki kibazo kirandurwe Burundu
Yagize ati “Twese twabonye ingaruka zo gutwita kw’abangavu ko ari ikibazo, atari ku mwangavu gusa ahubwo bigira ingaruka no ku muryango ndetse na sosiyete muri rusange.”
Mungai akomeza avuga ko mu rwego rwo kurandura iki kibazo, nka UNFPA batangije ubukangurambaga mu gukumira inda zitateganyijwe ziterwa abangavu aho ngo bazashyira imbaraga mu kwegereza serivise z’ubuzima bw’inyororokere, kwigishwa no gukangurira ababyeyi kuganiza abangavu Ubuzima bw’inyororokere bakiri bato.
Uhishira umurozi akakumaraho abana
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine avuga ko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu kibahangayikishije nk’ubuyobozi ko bazafatanya n’abafatanyabikorwa kukirwanya bakagihashya.
Ati “Inda ziterwa abangavu ni ikibazo kitureba twese, Akarere, abafatanyabikorwa, ababyeyi ndetse n’urubyiruko muri rusange twese dushyire hamwe imbaraga duhuze ibikorwa mu kwigisha urubyiruko, tuzatsinda uru rugamba.”
Madamu Mukarutesi ati “Turasaba urubyiruko kumva ko rushoboye rugomba kwiga, rugakunda gukora kugira ngo n’abarushuka batabona aho bahera ariko tunabasaba gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ababasambanyije bafatwe bahanwe”
Mukarutesi akomeza asaba ababyeyi gutinyuka baganirize abana babo ubuzima bw’imyororokere kuko ngo iyo batabyigishijwe babyigishwa n’abandi mu buryo bubagusha mu bishuko
Raporo ya Minisiteri y’ubuzima ikorwa buri mwaka igaragaza ko abangavu 17 333 batewe inda naho ubushakashatsi bwo mu mwaka wa 2015-2020 bw’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bugaragaza ko abana 61% bavutse batishimiwe , abana 27% bavutse ku nda zitateganyijwe ziterwa abangavu, abana 12% ni bo bavutse ku bushake, 19% bakeneye serivise z’ubuzima bw’inyororokere ntibazibona.
Eric Bertrand NKUNDIYE
RWANDATRIBUNE.COM