Umunyamakurukazi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragaye avuga ko abasirikare bo muri FARDC bavuga Ikinyarwanda bose bagomba kwicwa, yagaragaye atwawe n’abasirikare bamurindiye umutekano bidasanzwe.
Uyu Munyamakurukazi witwa Chancella Tshala, hari amashusho agaragaramo aherutse kumvikanamo avuga amagambo y’urwangano aremereye.
Muri aya mashusho, uyu munyamakuru yumvikana avuga ko abo basirikare we yita ko ari Abanyarwanda badakwiye kuba mu gisirikare cyabo, ngo kandi ko igihe cyose bazaba bakiri muri FARDC ngo iki gisirikare kizakomeza guhura n’ibibazo.
Ati “Ariko igihe bishwe bizatuma n’abo baza guteza ibibazo mu mutekano wacu basubira mu Rwanda. Aho nibwo tuzagira igisirikare gikomeye kizaba kigizwe n’Abanyekongo bazaba bafite ubushake bwo kurinda ubusugire bw’Igihugu.”
Nyuma y’aya mashusho, kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mata 2023, uyu Munyamakurukazi yagaragaye ari kumwe n’abasirikare ba FARDC bamwishimiye bamurindiye umutekano.
Amagambo nk’aya yuzuye ingengabitekerezo mbi, yagiye anumvikana mu bategetsi barimo n’abakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakunze kwamaganirwa kure n’u Rwanda ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.
RWANDATRIBUNE.COM
This journalist doesn’t know that announcing such hating speeches will give more strength to kinyarwanda speaking Solidiers in congo armed forces.