Mu minsi ishize humvikanye inkuru nyinshi zavugaga ibyo gufatira ibihano abasirikare batandukanye barimo Aba FARDC, FDLR ndetse n’indi mitwe y’inyeshyamba ibarizwa muri DRC, nyamara ibyo bihano nti byigeze bigira icyo bihindura ku mikorere y’Abo ahubwo abenshi muri abo bafatiwe ibihano nibo bari kuyobora urugamba rukomeje ku garika ingogo muri iki gihugu.
Intambara iherutse kubura mu burasirazuba bwa Congo ihuje M23 na FARDC ifatanyije n’abo bahaye izina Wazalendo, bisobanuye Abakunzi b’igihugu kurushya abandi bagaragaje cyane cyangwa se yahishuye byinshi k’uburyo abantu bari bafatiwe ibihano barimo Col Tokolonga wa FARDC na Col Ruhinda , Gen Bde Kimenyi, Gen Maj Powete wa FDLR/FOCA ntacyo byari bimaze kuko uburyo bwo kubishyira mu ngiro ntabwigeze bugaragara, ibintu bifatwa nko kwiyerurutsa.
Iyi ntambara yabaye aka wa mugani w’Ikinyarwanda ngo Amabuno y’inkoko uyabona ari uko umuyaga uhushye, nayo yashyize ku karubanda iby’ibi bihano n’uburyo ishyirwa mu ngiro zabyo zidashobora kubaho kuko bikorwa nk’agakino, ibi kandi byakunze kugarukwaho n’abasesenguzi batandukanye mu bya Politiki bavuga ko ibi bikorwa ari ukwiyerurutsa ko bidashobora kubahirizwa usibye kubyandika mu mpapuro gusa.
Ubwo intambara yacaga ibintu I Kagusa, Rusinga na Nturo mu mpera z’icyumwerucyashize kuwa 5 Ukwakira 2023, hamenyekanye ko Regiment yari ifite I Birindiro i Masisi iyobowe na Col Tokolonga, ariyo yatwitse amazu ya Nturo ifatanije na Gen Mutayomba wa PARECO. Ntibyahagarariye aho kuko Mayi Mayi na Nyatura batagiraga imbunda boherezwaga kwa Col Tokolonga, kugira ngo abahe imbunda zo gukoresha muri iyi ntambara.
Mbibutse ko mu byo yashinjwaga n’iki cyo gutanga imbunda mu basivile zikamara abantu cyari kirimo, bivuze ngo icyatumye bamushyiriraho ibihano yaragikomeje, ibyo kandi akabikorera mu maso y’ingabo za EAC zikomoka mu gihugu cy’u Burundi bakambitse aho mu duce twa Nturo, tutibagiwe ko muri iki gihugu harimo n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye.
Uyu Col Tokolonga basigaye bamwita Moise cyangwa Mose waje gusimbura Col Mamadou witabye Imana muri 2013 mu ntambara yo muri Ituri ariko akaba yaragize uruhare mu ntambara ya M23 yarwanye muri 2012 ikaza gutsindwa, ndetse bikayiviramo kwirukanwa k’ubutaka bwa Congo n’uko igahungira muri Uganda no mu Rwanda.
Ubwo ibi bihano byasohokaga abakurikiranira hafi ibya Politiki, bavuze ko ari ikinamico USA irimo irakina kugirango irangaze amahanga (opinion international) , none birangiye ibyavuzwe icyo gihe bitashye aka wa mugani w’Abanyarwanda ngo Iryavuzwe riratashye.
Twarangiza twibaza niba ibihano byafatiwe bariya bantu twavuze haruguru ubuyobozi cyangwa Leta ya Congo itarabimenyeshejwe kugeza ubwo bapakira imbunda n’amasasu bakabishyira mu ndege I Kagurukira mu kirere cyabo. Ibikoresho bigashyirwa mu maboko ya Col Tokolonga na mugenzi we uyobora Crap ya FOCA nawe wafatiwe ibihano Col RUHINDA nuko nabo bakabigabanya insore nsore zirimo kubica bigacika, zitwika, zikiba ndetse zigafata abagore n’abakobwa babagogwekazi n’abandi bose bavuga ururimi rw’ikinyarwanda ku ngufu. Buri wese akibaza niba bitagaragara.
Aha kandi ntawabura kureba ku bibazo bitandukanye biri kubera muri kivu y’Amajyaruguru bituma utekereza byinshi, kuko ukurikije ibiri kubera muri Masisi na Rutshuru kandi amahanga abirebera mu gihe hari habaye ibiganiro bitandukanye byanemeje ko intambara igomba guhagarara, hanyuma impande zihanganye zikayoboka iy’ibiganiro, Leta ya Kinshasa yarabyanze ihitamo kumena amaraso.
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune.com
(Klonopin)