Nyuma y’igihe gito Umutesi Solange wari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, abajijwe na Perezida Paul Kagame impamvu atakemuye ikibazo yari yamugaragarije, akabura ibisubanuro bimunyuze, yasimbuwe kuri uyu mwanya.
Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru tariki 28 Werurwe 2023, ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, yaboneyeho kubaza uyu wari Umuyobozi wa Kicukiro impamvu atakemuye ikibazo cy’inzu yari iri kubakwa muri aka Karere ariko imirimo ikaza guhagarara hakakomeza kugaragara ibyari biteye umwanda.
Perezida Kagame yabajije uyu muyobozi impamvu atakemuye icyo kibazo, kikamara amezi kandi yari yakimugaragarije, yavuze ko yagize uburangare, aboneraho kumusaba imbabazi, ariko Umukuru w’u Rwanda akavuga ko imbabazi zidakuraho amakosa.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byashyize hanze itangaro rigaragaza ko mu Rwego Nshingwabikorwa mu Karere ka Kicukiro habayeho impinduka, aho uyu Umutesi Solange yasimbuwe hagahsyirwaho Antoine Mutsinzi.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente rigaragaza kandi ko Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’aka Karere ka Kicukiro, ari Ann Monique Huss.
RWANDATRIBUNE.COM