Uwahoze ayobora Somalia, Hassan Sheikh Mohamud yongeye kwegukana itsinzi mu matora yari ahanganyemo na Perezida Mohammed Abudallahi Farmajo wayoboraga iki gihugu kuva muri 2017.
Aya matora akorwa n’abagize Inteko Inshinga Amategeko b’iki gihugu, yakozwe n’abagize inteko itora 328.
Ni amatora ataba mu buryo bwa rusange kubera ikibazo cy’umutekano wabaye agatereranzamba muri kiriya Gihugu bigatuma hataba amatora rusange.
Uyu mugabo wigeze kuba Perezida w’iki gihugu kuva muri 2012-2017 agarutse kuri iyi ntebe atsinze mugenzi we ku majwi 214 mu gihe uwo bari bahanganye we yagize 110 habonekamo n’imfabusa esatu.
Mu butumwa bwatanzwe na Perezida Mohamed Farmaajo ucyuye igihe kuri Twitter, yatangaje ko amatora yagenze neza kandi ashimira abayitabiriye bose.
Yaboneyeho no gushimira mugenzi we anasaba abaturage gushyigikira Perezioda mu mirimo itoroshye atorewe kandi amwifuriza amahirwe menshi.
Nyuma yo kwegukana itsinzi, Perezida Hassan Sheikh Mohamud yahise arahirira kuyobora iki Gihugu mu gihe cy’imyaka ine.
Uyu Muperezida atowe mu gihe Igihugu kiri mu bihe bibi by’umutekano dore ko n’aya matora yakerejwe mu gihe cy’amezi 15 yose kubera umutekano muke uri muri kiriya gihugu.
Ikibazo gikomeye Sheikh Mohamud aje asanga cyugarije igihugu ni amapfa akabije n’inzara ivuza ubuhuha aho Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abaturage miliyoni 3.5 ba Somalia bugarijwe n’inzara.
Si iki gusa kuko iki Gihugu cyugarijwe bikomeye na Al-Shabab, umutwe w’iterabwoba ukomeje kwiganza mu bice byinshi bya Somalia ndetse ukora ibitero bya hato na hato no mu mugi i Mogadishu.
Iki gihugu cyakozweho bikomeye n’intambara ya Ukraine byatumwe ibiciro by’ibiribwa ku masoko bizamuka bikomeye.
Iki Gihugu giheruka amatora rusange mu mwaka w’ 1969 kuko nyuma yaho habayeho ihirikwa ku butegetsi.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe washyigikiye Leta ya Somalia kurwanya Al-Shabab kuko wohereje abasirikare bagera ku 18 000, gusa na n’ubu haracyari ikibazo cy’umutekano.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM