Uwahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Christopher Kayumba ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gusambanya uwari umukozi wo mu rugo iwe, yasabiwe gufungwa imyaka 10 n’amezi atandatu.
Dr Kayumba akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, akekwaho gukora muri 2012, naho ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato akaba akekwaho kugikora muri 2017.
Ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, Ubushinjacyaha bwavuze ko muri 2012 Dr Kayumba yakoreshe imibonano umukobwa wari umukozi wo mu rugo rwe ubwo yari ahamaze iminsi itatu gusa.
Naho icyaha cy’ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, akaba yaragize muri 2017 ubwo yareshyaga umukobwa witwa Fiona Muthoni Ntarindwa wari umunyeshuri we ko hari ibyo yamufasha.
Ubushinjacyaha bwavuze ko muri uwo mwaka, Dr Kayumba yasabye uyu mukobwa kuza akamusanga iwe mu rugo ngo amufashe uburyo yazabona umwanya w’aho yazimenyereza umwuga w’itangazamakuru, ariko yari agamije ko baryamana.
Dr Kayumba Christopher we yavuze ko ibi aregwa ari nk’ikinamico kuko nko kuri ibi byo gushaka gusambanya uriya wahoze ari umunyeshuro, ahubwo ngo ari we wakunze kumwikururaho kenshi amutumira mu kiganiro ku gitangazamakuru yakoreraga.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge guhamya Dr Kayumba ibyaha akurikiranyweho, rukamuhanishwa gufungwa imyaka 10 n’amezi atandatu.
Umucamanza yahise apfundikira uru rubanza, ategeka ko icyemezo cy’Urukiko kizasomwa tariki 10 Gashyantare 2023.
RWANDATRIBUNE.COM