Umwe mu basirikare b’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) witandukanyije na cyo akiyemeza kujya gufatanya na M23, yavuze ko yafashe iki cyemezo nyuma y’uko FARDC yishe nyirarume we.
Uyu musirikare avuga ko FARDC iri gukora ibyaha byibasira inyokomuntu, byumwihariko ko yumvise bimurenze ubwo yamwiciraga uwo nyirarume wari utuye muri Kitshanga, wari uzwi nka Vete.
Ati “Bamukubise mu mutwe, baramuboha, bamukorera iyicarubozo. Abo nta bandi babikora ni Karayire, Jido na General Mugabo, rero nanjye narabibonye ndavuga ko nti reka mve muri FARDC niyizire muri M23 mu nshuti zanjye.”
Uyu musirikare kandi yahishuye ko General Mugabo uyoboye uru rugamba ruri kubera i Masisi, yaje akabwira abasirikare bose ba FARDC ko bagomba kwica Abatutsi bose.
Undi musirikare na we wavuye muri FARDC akajya muri M23, avuga ko yari amaze igihe atotezwa na bagenzi be bavuga ngo “mfite isura y’abatutsi.”
Aba basirikare bemeza ko FARDC iri kwica abaturage ifatanyije n’imitwe irimo uwa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
RWANDATRIBUNE.COM