Umugabo wo muri Kenya wiyise umukozi w’Imana yasabiwe gufungwa nyuma yo gutangaza ko Imana yamutumye kuri Perezida wa Repubulika.
Polisi yo muri Kenya yasabiye Joseph Chenge gufungwa iminsi 30 nyuma yo kuvuga ko Imana yamutumye kuri Perezida William Ruto.
Uyu mugabo witwa Joseph Chenge usanzwe afite urusengero yise Jerusalem Mowar Church. Polisi yamusabiye gufungwa iminsi 30, inatangaza ko yatangiye iperereza ku nyigisho zitangwa muri urwo rusengero kuko bakeka ko nazo zidasobanutse.
Mu nkuru dukesha The Nation batangaje ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi akab akiri gukorwaho iperereza nk’uko babitangaje.
Ubushinjacyaha buvuga ko inyigisho z’uyu mugabo ari kirimbuzi ku buryo zishobora kuyobya abaturage bakiyambura ubuzima, nk’uko bimaze iminsi bigaragaye ubwo hatahurwaga imirambo y’abakirisitu biyicishije inzara kugeza bashizemo umwuka, bakurikiye inyigisho bahawe n’umwe mu bari abayobozi babo.
Chenge ashinjwa kuba hari abantu yafungiye mu rusengero rwe barimo babiri bafite uburwayi bwo mu mutwe n’umwana w’amezi atanu.
Uyu mugabo kandi afunzwe akurikira usanzwe ari mu buroko witwa Paul Mackenzie wigishaga abantu ko bagomba kwiyicisha inzara kugeza bashize umwuka, ngo babone uko bahura n’Imana vuba.