w’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR na Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega Kamara wahoze Ashinzwe ibikorwa by’ubutasi muri uwo mutwe, kuri uyu wa 4 Gashyantare rwakomereje mu Rugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.
Aba bagabo bombi bafashwe mu mwaka wa 2018 ubwo bambukaga umupaka bavuye mu gihugu cya Uganda mu nama yari yabahuje n’uruhande rw’undi mutwe w’iterabwoba wa RNC, ariko bakaza gufatwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagashyikirizwa u Rwanda.
Mu rubanza rwabo, aba bagabo babanje kwemera ibyo baregwa, aho Bazeye yemeye ko yari Umuvugizi wa FDLR ariko ko atakozwe ibikorwa by’ubwicanyi kuko ibyo yavugaga yabaga yabitegetswe n’abamukuriye.
Ku rundi ruhande, Abega nawe yemeye ko yari intasi ya FDLR ndetse ko ibitero uwo mutwe w’iterabwoba wagerageje kugaba mu Rwanda yari abizi, n’ubwo ngo adakwiye kubibazwa kuko atari we wabigabaga.
Mu kwiregura k’uyu munsi, Me Nkuba Milton wunganira Bazeye yatunguranye asaba urukiko ko umukiliya we yakarekuwe ahubwo agasubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bigendekera abandi bahoze ari abarwanyi ba FDLR bataha ku neza, aho banyuzwa mu mahugurwa ubundi bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Yagize ati “Bitewe na gahunda Leta y’u Rwanda yihaye yo gukangurira abahoze muri FDLR bagasubizwa mu buzima busanzwe bakaza kwiyubakira igihugu, mbona uwo nunganira na we akwiye gusubizwa mu buzima busanzwe nk’abandi”.
Ubushinjacyaha bwahise buvuga ko uku kwiregura k’uyu mwunganizi kuvuguruza ibyo Bazeye ubwe we yiyemereye, kuko mu rubanza rwabaye ku wa 10 Ukuboza umwaka ushize, uyu mugabo ubwe yemeye ibyaha bitanu yarezwe ariko agahakana ibindi bibiri, ku buryo kumusabira kurekurwa kandi yemera ibyaha bikomeye bitumvikana.
Ubushinjacyaha kandi bwunzemo busaba ko abo bagabo bakwiye gusobanura neza ibyavuye mu biganiro bari bagiyemo mu gihugu cya Uganda, icyakora Me Nkuba avuga ko ibyo atari ngombwa kubigarukaho kuko byagarutsweho mbere.
Aba bagabo bararegwa ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo cyangwa kuwujyamo, kwica abantu no kugaba ibitero ku baturage b’abasivili, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara bagamije kwangisha ubutegetsi bw’u Rwanda mu bihugu by’amahanga ndetse no kugirira nabi ubutegetsi buriho.
Hari kandi kuba mu ishyirahamwe ry’umutwe w’iterabwoba, gukora iterabwoba ku nyungu za politike, ubugambanyi ndetse no kurema umutwe w’abarwanyi cyangwa kuwujyamo.
Bazeye na Abega bafatiwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ku wa 15 Ukuboza 2018.