Uyu munsi turi kuwa Kane tariki ya 1 Mata 2021, ubaze umunsi ku munsi imyaka 111 irihiritse ahitwa mu Gahunga k’Abarashi haguye umwe mu bakoloni wari umupadiri wera Paulin Roupias wahimbwaga Rugigana yivuganwe n’ingabo z’Abarashi zayoborwaga na Rukara rwa Bishingwe.
Uko Urupfu rwa Padiri Roupias rwaje inkuru mbi igataha i Burayi.
Kuwa Gatanu w’itariki ya 1 Mata 1910, mu masa kumi n’imwe Padiri Loupias n’intumwa y’umwami bahagurutse i Kabushinge ya Rwaza berekeza mu Gahunga k’Abarashi ahari hatuye abatware batwaraga ingabo zo mu majyaruguru zarimo , Abarashi.Iki gihe bari bajyanwe no gukemura ikibazo cy’inka z’uwitwaga Bituhe zari zanyazwe n’abantu ba Rukara.
Ruhanga wategekaga mu Kinigi niwe wari wasabye umwami ko yohereza umuntu yizeye gukemura iki kibazo cyari mu Murera w’Ibirunga.
Mu rubanza rwagati Padiri Roupias yasabye rukara kugira icyo avuga ku birego byo gushimuta inka yaregwaga, ariko Rukara arahakana aratsemba ko atigeze yiba izo nka yemwe ko zitari niwe.
Padiri Roupias wafatwaga nk’umuntu utavugirwamo yasabye Rukara gukurikirana iki kibazo cy’inka zibwe, Gusa kubera ko ariwe wakekwaga asabwa gutanga inka zari zarakowe mushiki we Nyambibi.
Ibi Rukara yabifashe nko kumuhamya icyaha arabyanga, maze mu burakari bwinshi Padiri Roupias afata Rukara akaboko aramuherana. Rukara yashatse kwiyaka uyu muzungu akaboko, asanga Roupias amurusha imbaraga bitura hasi Roupias amujya hejuru. Rukara mu gutabaza yagize ati” Iyo mbuze Uruyenzi , mbura n’Abakemba?.
Ako kanya uwitwa Manuka [Wari mwene se wa Rukara] ahita aza kumwimana ahirika Roupias wari umuri hejuru amukubita icondo ry’Ingabo[Igice cy’ingabo cyabaga kigizwe n’ikintu gisa n’ibuye ry’urutare] amumena umutwe. Roupias akimara kugwa hasi , havugwa amazina abiri Mirindi na Rukwira ko umwe muri aba yaje akamutera icumu mu rubavu.
Paul Bambanze bitaga Bikotwa wari wazanye na Roupias yatangiye kurasa abari aho bose baratatana.
Abakrisitu bari baramaze kubatizwa bahururanye ingobyi baheka Roupias bamujyana kwa Sebuyange mu Ruhengeri avirirana ,aha mu Ruhengeri ntiyahatinze kuko yahise asubizwa i Rwaza ari hafi kunogoka bamuha amasakaramentu ya Nyuma.
Ahagana saa 20h30 Padiri Roupias yitabye Imana mu rugo rw’Abapadiri bera I Rwaza , ari naho yashyinguwe kuwa 2 Mata 1910 mu irimbi ry’abapadiri rya Rwaza, inkuru mbi Itaha i Burayi ityo.
Amateka ya Paulin Roupias wahimbwaga Rugigana
Padiri Roupias wahimbwe Rugigana,akomoka mu gihugu cy’uBufaransa,yavukiye ahitwa Arcanhanac muri Diyosezi ya Rhodez ku italiki ya 31 Ukuboza 1872, amashuri yisumbuye yayize muri Koleji ya Graves, Filozofiya na Tewolojiya yabyigiye muri Seminari nkuru ya Rhodez
Yinjiye mu muryango w’Abapadiri bera ari umudiyakoni, atangira Novisiya tariki ya 02 Ukwakira 1897,yahawe ubu Padiri kuwa 14 Kanama 1898,Umwaka wo kwimenyereza ubutumwa yawukoreye mu ngo zitandukanye z’umuryango w’Abapadiri bera.
Kanama kuwa 10 Ukwakira 1900 yafashe urugendo rwerekeza muri Afurika ahagera muri Gashyantare 1901,atangirira umurimo w’Imana muri Vikariyati ya Nyanza yo hagati u Rwanda rwabarizwagamo,muri Gashyantare 1901-1904 yakoreraga muri paruwasi ya Ukerewe muri Tanzaniya.
Ntabwo muri Tanzaniya byamworoheye kubera indwara yari ihari ya Maraliya,yaje kugarurwa mu Rwanda muri Paruwasi ya Nyundo kuva muri 1904-1905,ahava yoherezwa iSave 1905-1906 aho yabaye Padiri mukuru.
Taliki ya 02 Ukuboza 1906 yoherejwe iRwaza aguranye na Padiri Leon Classe wari usanzwe ari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rwaza.
Kuya 01 Mata 1910,nibwo yaguye mu gitero yagabweho n’Abarashi ahitwa mu Gahunda yicwa n’uwitwa Manuka wari mu ngabo za Rukara n’ubwo benshi bavuga ko ari Rukara wamwivuganye.
Padiri Paulin Roupias yari azwiho kugira umurava ku buryo atihanganiraga abanebwe,yari umuntu muremure ubyibushye,agapima ibiro birenga ijana,uwo murava ukomeye yagiraga ninawo watumye abantu bamwita RUGIGANA.